Abanyeshuri bigaragambya barasaba ko hashyirwa imbaraga mu burezi, cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu, ubucucike mu mashuri n’inyubako z’amashuri zishaje. Baninubira ko ibyumba bimwe bitagira intebe zihagije ndetse n’amasaha y’amasomo n’akaruhuko bitabafasha bihagije.
Mu mijyi itandukanye, polisi yarahanganye n’abanyeshuri. I Strasbourg hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso, mu gihe i Marseille abanyeshuri barashe ibisasu by’imyidagaduro berekeza ku bapolisi. I Rennes na ho hatwitswe ibikoresho birimo amabati ajugunywamo imyanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Gerald Darmanin, yavuze ko abantu hafi 2,000 bamaze gufatwa na polisi kuva imyigaragambyo yatangira, benshi muri bo bakaba ari abangavu. Yavuze kandi ko ababyeyi b’abana bazagira uruhare mu kwangiza imitungo bakwiye gusabwa kwishyura ibyangijwe.
Minisitiri w’Uburezi, Edouard Geffray, yasabye ababyeyi gukumira abana babo kujya mu myigaragambyo kubera umutekano wabo.Ati" Mu mihanda, abana bari mu kaga."
Abanyeshuri bo bavuga ko imyigaragambyo yabo ishingiye ku bibazo bifatika biri mu burezi. Umwe mu banyeshuri w’imyaka 15 witwa Kesia yabwiye Reuters ko mu ishuri ryabo harimo abanyeshuri benshi, intebe zidahagije ndetse n’akaruhuko k’ifunguro katuma bamwe batabona umwanya uhagije wo kurya.
“Dufite abanyeshuri 35 mu ishuri rimwe, nta ntebe zihagije dufite, kandi ikiruhuko cy’isaha imwe cyo gufata ifunguro ntigihagije kugira ngo abantu bose babone icyo kurya.”
Ikibazo cy’amafaranga ahabwa uburezi na cyo kiri mu byateje impaka. Umushinga w’ingengo y’imari y’u Bufaransa wa 2027 uteganya ko amafaranga azagenerwa uburezi azazamuka ku kigero cya 1.7%, akagera kuri miliyari €65.53, hatabariwemo amafaranga ya pansiyo z’abarimu. Reuters ivuga ko iri zamuka riri munsi y’izamuka ry’ibiciro.
Abanyeshuri n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu banenze uburyo polisi iri gukoresha imbaraga mu guhangana n’abigaragambya, barimo abana. Amnesty International yasabye ko abanyeshuri barindwa aho gukubitwa.Ati“Abanyeshuri bagomba kurindwa, ntibakubitwe inkoni.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yatangiye iperereza ku bikorwa bya polisi bikekwa ko byakomeretse abigaragambya.
Guverinoma y’u Bufaransa kandi yavuze ko inzego z’ubutasi zayimenyesheje ko abanyapolitiki bo mu ishyaka France Unbowed (LFI), riri ku ruhande rw’ibumoso bukomeye, bagize uruhare mu gutangiza iyi myigaragambyo. Abayobozi ba LFI bahakanye ibyo birego, bavuga ko guverinoma iri kuyobya ikibazo ikagihindura intambara ya politiki.
Imyigaragambyo kandi yatangiye kugira ingaruka hanze y’u Bufaransa. Mu mujyi wa Liège mu Bubiligi, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiye kwigaragambya ku wa Kane, bituma amashuri amwe na yo afungwa uyumunsi ku wa Gatanu.




Abanyeshuri bigaragambije mu Bufaransa, amashuri arenga 400 arafungwa
