Ni umwanzuro wafashwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, irangajwe imbere na Dr Patrice Motsepe aho buri kipe izakina imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izahabwa ibihumbi 100 by’amadorali.
Bivuze ko APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League na Rayon Sports izasohoka muri CAF Confederation Cup zizahabwa aya mafaranga angana na 143,707,700 Frw.
Aya mafaranga yazamuwe dore ko APR FC na Police FC zitabiriye imikino nyafurika mu mwaka w’imikino ushize, zombi zari zahawe ibihumbi 50$ akaba ari na bwo bwa mbere yari atanzwe. Biteganyijwe ko imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup 2025-2026, izatangira hagati muri Nzeri 2025.

Rayon Sports na APR FC zizahabwa arenga Miliyoni 143 Frw
