RFL
Kigali

Riderman yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco gufasha abahanzi kurusha gushyira imbaraga mu guca indirimbo z’ibishegu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2020 12:22
0

Gatsinzi Emery [Riderman] ufatwa nka nimero ya mbere mu baraperi bo mu Rwanda, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ikwiye gushyira imbaraga mu gukorana na Televiziyo Mpuzamahanga, kurusha gushyira imbere guca indirimbo z’abahanzi zubakiye ku rukundo rwo mu mashuka.



Yabitangaje mu kiganiro “Versus” cya Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, yahuriyemo n’umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim bakoranye indirimbo y’urukundo bise “Umwiza”.

Riderman yavuze ko umuhanzi wo mu Rwanda yirya akimara aharanira iterambere rye. Nyamara abo mu muhanga bagashyigikirwa n’inzego za Leta n’abigenga ari nayo mpamvu aho bakomanze bakingurirwa; umuziki wabo ugakundwa- Bataramira i Kigali bagapfumbatishwa umurengera w’amafaranga.

Uyu muraperi yavuze ko nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda n’ahandi bateye imbere mu muziki bafite politiki yo gucuranga indirimbo z’abahanzi babo, kurusha abanyamahanga. Ndetse ngo usanga umuhanzi wabo akomeye, ataramira mu bihugu byinshi kuko ashyigikiwe.

Ni ibintu avuga ko bitandukanye no mu Rwanda aho usanga itangazamakuru riha rugari abanyamahanga kurusha abene gihugu. Ndetse ko n’ababigerageje, usanga indirimbo z’abanyarwanda zitari ku kigero gishimishije nk’ahandi.

Yavuze ko abanyarwanda n’itangazamakuru bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuhanzi Nyarwanda, bakagura indirimbo ze ku mbuga zicururizwaho umuziki n’ahandi, kugira ngo umuhanzi akomeze agaragaze impano.

Riderman avuga ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ishinzwe abahanzi yakabaye yigira ku Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kibasha kureshya ikigo gikomeye nka Alibaba, kigashyira ku rubuga rwacyo bimwe mu bicuruzwa byo mu Rwanda birimo n’Ikawa.

Ni ibintu avuga ko byagura ishoramari ku kigero gishimishije. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi bukazamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ibihe n’ibihe.

Riderman yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, idakwiye gushyira imbaraga mu guca indirimbo z’ibishegu, ahubwo bakwiye gushaka uko bakorana na Televiziyo Mpuzamahanga, kugira indirimbo z’abahanzi nyarwanda zizajye zikinwa bikazamura nyir’indirimbo, ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yavuze ko ibi byatuma umuhanzi wo mu Rwanda amenyekana mu buryo bukomeye, kandi nawe igihe cyagera agahindukira akareka kuririmba ibishegu n’ibindi bifatwa nk’ibyangiza umuco, ahubwo agutumbira isoko mpuzamahanga.

Ati “Hanyuma ku nzego zidushinzwe nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, aho kugira ngo bajye bafata umwanya bajye ku ma Radio ngo kanaka ngo yaririmbye, kanaka yagize ibi! Nibamere nka RDB. RDB irabyuka mu gitondo ikajya gukorana na Alibaba bati ‘nta buryo mwafata ikawa mukaba mwayicuruza hano’? ibyo bintu bigacururiza igihugu.”

Akomeza ati “Nabo bashobora kugenda bakavugana n’ayo ma Televiziyo bakavuga bati ‘byasaba iki kugira ngo umuziki wacu ujye unyura hano? Cyane cyane y’uko bimaze kugaragara ireme ry’amashusho rimaze kuzamuka, kutambutsa byo ni ibintu byoroshye.”

Riderman avuga ko kugira impano bidahagije, kuko hari n’ibindi bisabwa kandi bikomeye kugira ngo iyo mpano imeze nk’inyenyeri imurikire rubanda, bitari ibya none gusa!

Riderman yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ikwiye gushyira imbaraga mu gukorana n'ibitangazamakuru mpuzamahanga, kurusha kwita cyane ku guca indirimbo z'ibishegu

Avuga ko ubu hari uburyo bwinshi umuntu yagaragazamo impano ye, harimo kwitabira amarushanwa y’umuziki no gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu buryo bwo kwimenyekanisha.

Uyu muraperi avuga ko aho umuziki wateye imbere wagizwemo uruhare n’inzego za Leta n’izabikorera bashyize ukuboko mu muziki. Ni ibintu ahuza na Cyusa Ibrahim, avuga ko abikorera bakwiye gushyira mu mishinga yabo n’abahanzi.

Cyusa Ibrahim avuga ko kompanyi zo mu Rwanda zikomeye, zikwiye gushyigikira umuhanzi bakamwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza n’ibindi. Ati “Ntawigira”-Ibi ngo byatuma n’umuhanzi yagura urwego yakoreragaho ibintu byose.

Indirimbo z’ibishegu ziracyarikoroza. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard aherutse gutangaza ko yiteguye kwegura mu gihe cyose Minisiteri abarizwamo yatera inkunga umuhanzi uririmba indirimbo zubakiye ku busambanyi.

Bwana Bamporiki yavuze ko abanyarwanda bavuye ‘ahadasanzwe’ bityo ko bakwiye kwitwara mu buryo budasanzwe. Avuga ko u Rwanda rwagushije ishyano, kuva abahanzi bakwinjira mu murongo wo kuririmba ibyavugwaga n’abakuru gusa.

Yavuze ko bizagorana gutega ugutwi umuhanzi wiharaje kuririmba ibishegu, mu gihe yagiriwe inama akanga kumva. Avuga ko hari abamamaye ariko batangiye kwiyamururaho abantu-Yavugaga Bruce Melodie.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze ko abahanzi bo mu bindi bihugu bateye imbere kuko bashyigikiwe na Leta n'ibigo byigenga n'abandi

Umuraperi Riderman na Cyusa Ibrahim bahuriye mu kiganiro batumiwemo na Luckman Nzeyimana bavuga birambuye ku ndirimbo yabo "Umwiza" bakoranye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND