Kigali

Dereck Chauvin ushinjwa kwica George Floyd yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate ya Miliyoni imwe y'Amadorali

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:8/10/2020 10:13
0

Dereck Chauvin ushinjwa kwica George Floyd yavanwe muri gereza nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika. Yari afungiye muri gereza yo muri leta ya Minesota nyuma yo gutabwa muri yombi azira kugira uruhare mu rupfu rw’umwirabura George Floyd wapfuye anigishijwe ivi.



Dereck Michael Chauvin wahoze ari umupolisi, ushinjwa kwica George Floyd umwirabura w’umunyamerika wapfuye anigishijwe ivi kuwa 25 Gicurasi 2020, yarekuwe muri gereza kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’amadorali.

Dereck Chauvin yarekuwe muri gereza ya Oak Park Heights muri leta ya Minnesota kuwa Gatatu w’iki cyumweru. Dereck yari afungiye muri iyi gereza kuva kuwa 31 Gicurasi 2020 nyuma yo gutabwa muri yombi azira kugira uruhare mu rupfu rwa George Floyd. Uyu mugabo yaje kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate ya muliyoni imwe y’amadolari nkuko impapuro z’urukiko zabigaragaje.

Dereck Chauvin

Dereck Chauvin ushinjwa kwica George Floyd

Chauvin

George Floyd yapfuye anigishijwe ivi na Dereck Chauvin

Dereck aregwa kugira uruhare mu byaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu ndetse no mu cyiciro cya kabiri mu kwica umuntu. Kugirango arekurwe ajye hanze ya gereza uyu mugabo yasabwaga gutanga ingwate iri hagati ya miliyoni $1.25 cyangwa Miliyoni $1 ariko hageretseho nandi mabwiriza.

Amwe mu mabwiriza yahawe nyuma yo kurekurwa harimo ko agomba kwitaba urukiko igihe cyose akenewe, kudahura n’abagize umuryango wa George Floyd, kudakora mu nzego z’umutekano ndetse no kudatunga intwaro. Abandi bapolisi batatu baregwaga hamwe na Dereck nabo bararekuwe nyuma yo gutanga ingwate, bakaba bose bategereje urubanza ruzaba muri Gicurasi umwaka utaha. 

EX Cops
Abandi batatu baregwa hamwe na Dereck nabo bararekuwe nyuma yo gutanga ingwate

Nyuma yo kurekurwa kwa Dereck Chauvin umuryango wa nyakwigendera George Floyd wavuze ko ibi byakozwe ari agashinyaguro gakomeye cyane.

Dereck Chauvin ni umwe muba polisi bagaragaye mu mashusho yafashwe arimo kunigisha ivi umugabo w’umwirabura George Flyod mu minota irenga umunani nyuma aza kwitaba Imana. 

Floyd yatawe muri yombi n’abapolisi mu mujyi wa Minneapolis aho bamushinjaga gukoresha skeki $20 itujuje ibisabwa. Nyuma urupfu ry’uyu mwirabura rwakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye cyane muri leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no bindi bice bitandukanye ku isi.

 

Src: Daily Mail

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND