RFL
Kigali

The Ben, Bruce Melodie, Mbonyi na Gahongayire mu bahataniye ibihembo bya African Entertainment Awards USA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2020 9:30
1


Mugisha Benjamin [The Ben], Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] n’abaramyi Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye bitangirwa muri Amerika bizwi nka African Enterntainment Awards USA 2020 [AEAUSA].



Ibihembo bya African Enterntainment Awards ni ngaruka mwaka kuva mu 2015 ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere. Hatangwa ibihembo bigera ku 30 mu gihe cy’iminsi ibiri mu Mujyi wa New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibihembo bya AEAUSA bihabwa abantu mu ngeri zinyuranye barimo abanyamuziki, ba rwiyemerezamo, abanyapolitiki n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco n'ibindi.

Ibi bihembo biri mu byiciro 24 birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka, icy’indirimbo ifite amashusho meza, icy’umuhanzi mushya, umuhanzikazi mwiza mu burasirazuba n’Uburengerazuba bwa Afurika n’ibindi.

The Ben na Bruce Melodie bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo wo mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Afurika [Best Male Artist-East/South/North Africa] bahatanyemo na Diamond Platnumz, Rayvanny, Elgrande toto, Harmoniz, Ali Kiba, Eddy Kenzo, Teddy Afro na Jah Prayzah.

Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bahataniye ibihembo mu cyiciro cy’umuramyi mwiza, aho bahatanye na Levixone, Sinach, Dena Mwana, Nathaniel Bassey, Gloria Muliro, Joe Mettle, Winnie Mashaba na Glowreeyaah Braimah.

Umunyamakuru wa B&B Fm –Umwiza David Bayingana ahatanye muri ibi bihembo mu cyiciro cy’uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga [Best Influencer], aho ahatanye na Moz Paparazi, The Hot Jem, Edgar Obare n’abandi.

Abarimo Shatta Wale, StoneBwoy, Davido, Burna Boy, Wally Seck, Fally Ipupa, Preto Show, Stanley Enow, Rema na Soul Bangs bahataniye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika yo hagati no mu Burengerezaba bwa Afurika.

Icyiciro cy’umunyarwenya mwiza wigaragaraje mu Burasirazuba bwa Afurika gihatanyemo ab’amazina azwi barimo Eric Omondi, Mammito Eunice, Bovi, Eddie Kadi, Patrick Salvado, Loyiso Gola, Anne Kansiime, Gilmario Vemba na Calado Show.

Icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka washimishije abantu harimo Burna Boy, Wiz Kid, Innoss’B, Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Rayvanny, Yemi Alade, Tiwa Savage, Harmonize Jah Prayzah.

Icyicio cy’abahanzi bakoranye indirimbo harimo Davido na Chris Brown babicyesha indirimbo ‘Blow My Mind’, Abbah ft. Marioo, G Nako, Byter Best bakoranye indirimbo ‘Chibonge’, Innoss’B na Diamond Platnumz mu ndirimbo ‘Yope Remix’, Preto Show ft. Filho do zua, Uami ndongadas, Teo no beat mu ndirimbo ‘Pedra’.

Yemi Alade na Angelique Kidjo mu ndirimbo ‘Shekere’, Master KG na Buran Boy basubiyemo indirimbo ‘Jerusalema Remix’, Beyonce ft Shatta Wale mu ndirimbo ‘Already’, Soraia na Lisandro mu ndirimbo ‘Bai’, Nora Fatehi na Rayvanny mu ndirimbo ‘Pepeta’ ndetse na StoneBwoy na Keri Hilson mu ndirimbo ‘Nominate’.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba harimo Zahara, Yemi Alade, Tiwa Savage, Nandy, Sho Madjozi, Sha Sha, Sheebah Karungi, Rema Namakula, Aya Nakamura na Kenza Morsli.

Ni ku nshuro ya Gatandatu ibi bihembo bigiye gutangwa. Ndetse amatora yo kuri internet yaratangiye unyuze ku rubuga rwa AEAUSA

Bizatangwa ku wa 12 Ukuboza 2020 mu birori bizamara amasaha ibiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili z’ijoro mu nyubako ya Jim Wise yo mu Mujyi wa New Jersey.

Umuhanzi The Ben yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya African Entertainment Awards USA 2020

Mu 2019 nabwo The Ben yari muri bari bahataniye ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi n'abandi

Ni ku nshuro ya mbere Bruce Melodie ashyizwe mu bahatanira ibi bihembo bitangirwa muri Amerika kuva mu 2015

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo "Saa Moya" ahatanye n'abarimo Diamond Platnumz

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ari mu bahataniye ibihembo bitangirwa mu Mujyi wa New Jersey

Ni ku nshuro ya mbere Aline Gahongayire uherutse gusohora indirimbo "Nta banga" ashyizwe muri ibi bihembo bya AEAUSA

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Israel Mbonyi ahataniye igihembo mu baramyi bigaragaje

Ni ubwa mbere uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo "Urwandiko" ahatanye muri ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pocian3 years ago
    ok it's good nibagaragaz [tarent] zabo





Inyarwanda BACKGROUND