Umuhanzikazi, Umutoni Wanny yinjiye muri muzika Nyarwanda mu njyana gakondo, ashyira hanze indirimbo yise “Umwiza” irimo amagambo meza y’urukundo aryoheye amatwi watura umubyeyi.
Uyu mukobwa aganira na INYARWANDA, yatangaje byinshi n’ingamba azanye muri muzika Nyarwanda
by’umwihariko injyana “gakondo” yatangiriyemo inganzo ye. Yemeza ko impano ye
yayiyumvisemo kuva mu bwana bwe.
Umutoni
Wanny, mu kwinjira muri muzika, avuga ko yagombaga kugaragaza impano ye,
akayimurikira rubanda. Ati: “Impano ubusanzwe iyo umuntu ayifite aterwa
ishema no kuyigaragaza no kiyirata, nanjye iki ni cyo gihe ngo nereke abanyarwanda
ko nshoboye kuririmba, ubusanzwe nari umuririmbyi ariko ufasha abandi kuririmba
nyuma nza kwigira inama yo gukora
muzikia ku giti cyanjye niko gutangira gukora indirimbo kandi urebye nk’indirimbo ‘Umwiza’ iri kwakirwa neza n’abantu
benshi”.
Yadutangarije ko kuva yasobanukirwa
umuziki yamye akunda umuhanzikazi Cecile Kayirebwa akamwigiraho byinshi. n'ubwo akora injyana
gakondo akunda n’izindi njyana nka R&B. Yizera ko impano ye izagera kure ikanamenyekana ku
buryo buzarenga u Rwanda ikamenyekana i mahanga.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTONI WANNY
TANGA IGITECYEREZO