RFL
Kigali

Waba uzi ko ubikomora ku mubyeyi wawe? Menya ibyagufasha kugabanya uburibwe ugira mu gihe cy’imihango (Dysmenorrhea)-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/10/2020 9:49
0


Dysmenorrhea ni ijambo ryo mu rurimi rw’icyongereza rikoreshwa cyane bavuga cyangwa basobanura ku bubabare no ku buribwa abakobwa b’abangavu, inkumi n’abagore bose bataracura imbyaro bagira bari mu gihe ngarukakwezi bizwi nk’imihango.



Uburibwe abakobwa b'abangavu, inkumi n’abagore bose bataracura imbyaro bagira bari mu gihe ngaruka kwezi (imihango) ubiziho iki? Sobanukirwa byisumbuyeho. Dysmenorrhea ni ubu bubabare buvugwa cyane mu bana b’abangavu bagitangira kujya mu mihango bari hagati yimyaka 11-14.

Akenshi umukobwa ufite umubyeyi we uribwa mu gihe cy’imihango aba afite ibyago bingana na 40% yo kuba nawe azahura n’icyo kibazo. Muri make ubu buribwe bushobora kuba karande mu muryango!

Nk'uko urubuga www.healthline.com rubigaragaza 80% by’abakobwa n’abagore bari mu mihango ubu buribwe barabugira, naho muri bo 5% bagira uburibwe bukabije bakamara umunsi 1 kugeza ku minsi 3 nta murimo n’umwe bakora, icyo bashoboye ari kuryama gusa. Kubabara mu gihe cy'imihango ntabwo ari ibya none gusa, ahubwo na kera byahozeho

Dusubiye inyuma mu mateka, ahagana mu mwaka wa 1200 BC mbere y'ivuka rya Yezu Kristo kujya mu mihango byari nk’umutwaro. Umugore wajyaga mu mihango yahabwaga akato, bivugwa ko yakwanduza abandi, akabangiza mbese isi igahindana. Ibi byari ibihe bitamenyerewe, bitari byiza, buri mukobwa cyangwa umugore yacagamo.

Muri icyo gihe abanyegiputa ari nabo bazwiho gutangiza ubuvuzi, bakoreshaga amavuta kugira ngo bavure uburibwe abagore n’abakobwa bagiraga bari mu mihango. Nyuma yaho gato umwe mu bahanga b’abagereki benshi muri twe tuzi nka ‘Hypocates’.

We yumvaga ko gutinda gutwita biri mu bitera iki kibazo. Yagiraga inama abakobwa bagize iki kibazo gushaka vuba ngo batwite banabyare, yemezaga ko ibi byagombaga kubakiza. Yanababwiraga gusiga amavuta ashyushye ku nda no gukora imyitozo ngororamubiri ibafasha guhumeka neza ngo bibagabanyirize ububabare.

Dore ingaruka zishobora gukomoka kuri ubu buribwe 

Zimwe mu ngaruka zo kugira uburibwe bukabije mu mihango dusangamo;

a. Guhangayika

b. Gucika intege

c. Isesemi no kuruka

d. Bishobora gutera ububabare budakira bwo mu kiziba cy’inda

Nk'uko tubikesha urubuga www.clevelandclinic.com dore bimwe mu byo wakora bikagufasha kugabanya uburibwe ugira uri mu gihe ngarukakwezi (imihango)

1. Kwirinda kunywa ibirimo caffeine nk’ikawa n’ibinyobwa bitera imbaraga

2. Kwirinda kunywa inzoga n’itabi

3. Kuruhuka mu gihe wumva ubikeneye kandi ukaruhuka bihagije

4. Gukora massage ku gice cyo hasi cy'umugongo no ku nda

5. Gukora siporo ngororamubiri urugero nko: gusimbuka umugozi, kwiruka, kubyina cyangwa gukora urugendo n’amaguru, byibuze nk’iminota 25 buri munsi

6. Inama iruta izindi mu gihe ufite ikibazo cyo kubabara mu mihango bikabije ni ukwegera muganga akagufasha, bakaguha imiti yabugenewe ukagubwa neza.

        KANDA HANO UREBE VIDEO IBIGUSOBANURIRA NEZA 



Abanditsi: M.Chadrack & N.Laban & M.Leon Pierre-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND