Inyamaswa, ni kimwe mu binyabuzima bifite ubuhanga buhambaye bwo kuvumbura ahahishwe ibinyabutabire. Kuri ubu imbeba yo muri Tanzaniya yabaye iya mbere mu nyamaswa zihawe imidari ya Zahabu kubera kuvumbura bombe 39 n’intwaro 28 byari byarahishwe mu butaka ibyari kuzahitana ubuzima bw’abantu.
Iyi
mbeba yitwa “Magawa” yegukanye ku nshuro ya mbere igihembo mu Bwongereza cy’inyamaswa kubera ubutwari, iki gihembo gihabwa icyubahiro mu kugira uruhare mu gushakisha bombe n’intwaro byatabwe mu
butaka. Magawa, imbeba nini yo muri Afurika, yahawe umudari wa Zahabu n’ikigo
PDSA kubera ubutwari n'ubwitange yagize mu kurokora ubuzima bw’abantu.
Nk'uko
bitangazwa n’ikigo cyo Bwongereza kita ku buzima bw’inyamaswa zirwaye, PDSA, cyemeza ko iyi mbeba yavukiye muri Tanzaniya ari intwari cyane. Magawa yatojwe
n’umuryango w’Ababiligi APOPO wigishije imbeba gushakisha bombe n’intwaro
zatabwe mu butaka mu myaka irenga 20.
Ikigo
APOPO cyo mu Bubiligi gifite ishami muri Tanzania, ni cyo cyatoje iyi mbeba
kinakorera kandi muri Cambodia, Angola, Zimbabwe na Mozambike kugira ngo hashakishwe amamiriyoni y’amabombe n’intwaro
byatabwe mu ntambara no mu makimbirane yaranze Afurika.
Magawa
ni yo mbeba yatsinze mu itsinda ry’inyamaswa, imaze gushakisha ahantu ha metero
kare zirenga 141.000, bihwanye n'ibibuga 20 by’umupira w’amaguru. Umuyobozi
mukuru wa APOPO, Christophe Cox, yavuze ko umudari wa Magawa ari icyubahiro
gikomeye ku batoza inyamaswa.
Nk’uko APOPO
ibitangaza, abantu barenga miliyoni 60 bo mu bihugu 59 bakomeje kwibasirwa na
Mine (Bombe) ndetse n’itegeko riturika. Iri tsinda rivuga ko mu mwaka wa 2018, Bombe
n'ibindi bisigisigi by'intambara byahitanye cyangwa bikomeretsa abantu 6.897.
PDSA itangaza ko iyi mbeba Magawa, ari igitsina gabo. Yavutse kuwa 5
Ugushyingo 2014, ivukira i Morogoro muri Tanzaniya, ubu ikaba
iri i Siem
Reap, Cambodia. Ifite uburebure bwa santimetero 70 (santimetero 27,5),
Uburemere, garama 1,230 (ibiro 2.7), Ibiryo ukunda ni umuneke n'ibishyimbo.
Magawa yahawe igihembo gikombe ku rwego rw'Isi
Ivomo: usnews.com
TANGA IGITECYEREZO