RFL
Kigali

Nagombaga kubanza gutanga ibindimo-Nyuma y’indirimbo 16, Clarisse Karasira agiye gukorana n’undi muhanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2020 12:44
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze gusohora indirimbo zisaga 16, yatangaje ko yabanje kwiyereka abantu no gutanga ibimurimo mbere y’uko atangira gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.



Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko muri iki Cyumweru yitegura gusohora indirimbo yise “Urukerereza” yakoranye n’undi muhanzi nyuma y’igihe kinini asohora indirimbo ze bwite.

Yavuze ko umuhanzi bakoranye iyi ndirimbo ari inshuti ye, kandi ko ariwe (Karasira) wateye intambwe ya mbere amusaba ko bakorana “Urukerereza” izasohoka n’amashusho yayo 

Uyu mukobwa yavuze ko atatinze gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, kuko yabanje gutanga ibimurimo mbere y’uko yiyambaza abandi, bakorana injyana imwe cyangwa indi.

Ati “Numvaga ngomba gutanga ibindimo njye nyine, indirimbo zanjye njye nyine. Hari n’abandi bahanzi bagendaga bambwira bati ‘reka dukore indirimbo’ ariko nkababwira nti ‘banyirahanganire mbanze nsohora izo nari mfite cyane cyane’, hanyuma noneho izindi nazo zizaze ndi kumwe n’abandi.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuba atarakoranye indirimbo n’undi muhanzi, byamuhaye umusaruro ufatika ashingiye ku buryo indirimbo ze zihagaze ku isoko, aho zamugejeje n’ibindi.

Clarisse Karasira avuga ko umuhanzi mushya, aba agomba kubanza kwigaragariza abantu mbere y’uko atekereza gukorana n’abandi. Akavuga ko hari abahanzi bashya bajya bamusaba gukorana indirimbo nawe akabagira inama yo kubanza gukora.

Akomeza ati “Abahanzi bamwe na bamwe bacyera nka ba Kamaliza, ntabwo ari uko bari bayobowe y’uko hari abandi bahanzi baririmbana neza, ariko babanje gukora indirimbo zabo barumvikana cyane, rero nanjye natekereje ko ari byo bintu byiza.”

Uyu muhanzikazi avuga ko yateganyaga kumurika Album ye ya mbere mu bitaramo yari gukorera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali abifashijwemo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ariko akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Clarisse Karasira aherutse gushimira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, nyuma y’uko indirimbo ‘Ntizagushuke’ irebwe n’abantu barenga miliyoni 2, ‘Giraneza’ yarebwe n’abarenga miliyoni 1.5, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Imitamenwa’ n’izindi ziri hafi kuzuza miliyoni imwe.

Uyu muhanzikazi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ibihe” imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 130.

Clarisse Karasira yatangaje ko yabanje kugaragaza ubushobozi bwe mbere y'uko akorana indirimbo n'abandi bahanzi

Karasira yavuze ko umuhanzi bakoranye indirimbo "Urukerereza" asanzwe ari inshuti ye


KANDA HANO UREBE AMASHSUHO Y'INDIRIMBO "IBIHE" Y'UMUHANZIKAZI CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND