RFL
Kigali

Ndayisenga Esron wa True Promises yasohoye amashusho y'indirimbo ye bwite ya 2 yise 'Gendera muri njye'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2020 11:00
1


Ndayisenga Esron umwe mu baririmbyi ba True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana urera' ari nayo ndirimbo nyarwanda ya mbere ya Gospel yujuje abantu Miliyoni bayirebye kuri Youtube (yavuye kuri konti yari iriho kubera ibibazo tekinike byabaye kuri Afrifame), kuri ubu ageze kure akora umuziki ku giti cye aho amaze gukora indirimbo 2.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ndayisenga Esron uri mu baririmbyi bakomeye muri True Promises, yadutangarije ko amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo 'Sinkiri uwanjye' yakoranye na Bosco Nshuti ndetse na 'Gendera muri njye' yamaze gushyira hanze mu buryo bw'amashusho dore ko amajwi yayo yageze hanze mu mwaka wa 2019.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Gendera muri njye' irimo ubutumwa ari ugukangurira abantu bakiriye agakiza kumenyesha abandi iyo nkuru nziza. Ati "Ni ukugira ngo niba twarihanye tukizera Kristo by'ukuri dufite inshingano yo kumenyekanisha ubutumwa bwiza ku bandi batarabumenya". 


Esron Ndayisenga ageze kure akora umuziki ku giti cye

Ndayisenga yakomeje agira ati; "Rero narimo nsenga mbwira Imana ngo inkoreshe ize igendera muri njye isi yose iyimenye, Gal 2:20". [20] Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira".

Ndayisenga Esron ni umusore ukiri muto usengera muri Rapium (Rise and put in action ministry). Atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama. Ni umwe mu bahanzi b'abanyempano umuziki wa Gospel wungutse, ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane, byongeye akaba ari umwanditsi mwiza w'indirimbo.

REBA HANO 'GENDERA MURI NJYE' INDIRIMBO YA ESRON NDAYISENGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dizaya3 years ago
    Uyu mugabo arashoboye peer.Imana ikomeze imukoreshe ibikomeye natwe tumuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND