RFL
Kigali

Eddie Van Halen umunyabigwi mu njyana ya Rock yatabarutse ku myaka 65

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/10/2020 9:39
0


Umuhanzi w’umunyamerika Eddie Halen Van wamamaye mu njyana ya Rock yatabarutse ku myaka 65 azize indwara ya cancer nk'uko byatangajwe n’umuhungu we Wolfang.



Eddie Van Halen ni umuhanga mu gucuranga gitari akaba ari na we washinze itsinda ryitwa Van Halen. Kuri ubu yamaze kuva mu buzima.

Umunyabigwi Eddie Van Halen yitabye Imana

Ni inkuru yanditswe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Aljazeera y’Abarabu, aho imugaragaraza nk’umuhanzi watwaye ibihembo bitandukanye ndetse akaba yaragiye aca uduhigo turimo kuba Album ye yo mu 1978 yabaye iya 19 kuri Billboard Charts. Muri iyo myaka yamaze igihe kirekire iri ku isonga mu gukundwa.

Ni akababaro kenshi Wolfang umuhungu we yagize ati ”Sinshoboye kwemera ko ari njye uri kwandika ibi bintu ariko Data Edward Lodewijk Van Halen yatabarutse nyuma yo kubana na Kanseri igihe kirekire”. Ubu butumwa yabunyijije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Eddie n’umuvandimwe we Alex wacurangaga ingoma bashinze itsinda rya Van Halen mu 1970 mu mujyi wa Los Angeles ni itsinda rigizwe n’abavandimwe ba Nyakwigendera ari bo: David Lee Roth umuhanga mu majwi n’umugitarisite Michael Anthony.

Zimwe muri Album Van Halen yasohoye zirimo: Van Halen mu 1979, Women and Children First mu 1980, Fair Warning mu 1981 na Diver Down mu 1982, Until the monumental 1984 iyi yaje no gukundwa cyane iba iya kabiri Billboard 200 nyuma y’iya Michael Jackson yitwa Thriller. 

Itsinda yashinze Eddie Van Halen ryakomeje kuza ku isonga muri Amerika. Mu 1980 yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane harimo iyitwa Rolling Stone yo mu 1984 yabaye iya 81 mu ndirimbo 100 z’ibihe byose muri iyo myaka. Eddie Van Halen azwiho kuba yaracurangaga gitari aseka cyane ku buryo biri mu byo yakundirwaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND