RFL
Kigali

Stiley yashyize hanze indirimbo nshya “Keep Pushing” ikangurira abantu gukora cyane-Video

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/10/2020 16:36
0


Umuhanzi uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, Stiley yashyize hanze indirimbo yise “Keep Pushing” ikangurira abantu gukora cyane nk’inkingi y’iterambere.



Stiley yabwiye INYARWANDA.COM ingamba afite muri muzika n’aho yifuza kugeza muzika Nyarwanda.

Credo Isheja ukoresha akazina ka Stiley, akunze kuba mu Bwongereza, afite Ep 3 kuri iTunes na Spotify yitwa Wifi Money na Grime road, akaba agiye gusohora n’indi yitwa “Iki Grime” yakoreye mu Rwanda ari magingo aya.

Iyi ndirimbo nshya" Keep Pushing", uyu muhanzi yayikoranye na Puff G bayikorera muri BK Studio. Mu kiganiro n’itangazamakuru, yemeza ko ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo ari uko Abanyarwanda bo hanze bakunda u Rwanda bakarufashaho gutera imbere.

Stiley yagize ati: “Njyewe nkunda umuziki nkakunda n’u Rwanda cyane kuko ni rwo rwanyibarutse, ni yo mpamvu mu ndirimbo nashakaga kumvisha abantu ko baba ababa mu Rwanda no hanze yaho, bakora cyane bakarushaho gutera imbere kandi ntibacike intege mu byo bakora”.


Stiley  na Puff G,

Stiley, yifuza ko umuziki Nyarwanda warenga urwego uriho ukagera kure, ati: “Umuziki nkora nifuza ko wazagera ku rwego mpuzamahanga, ibi byose birashoboka ku bufatanye n’abakunzi ba muzika yewe n’itangazamakuru rikadushyigikira”.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “KEEP PUSHING” YA STILEY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND