RFL
Kigali

Miss Phionah yatangiye guha amatungo magufi abangavu batewe inda bo mu turere dutatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/10/2020 15:14
0


Umwiza Phionah wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatangiye guha amatungo magufi abangavu batwaye inda batujuje imyaka y’ubukure bo muri Karongi, Rwamagana na Kicukiro yo mu Mujyi wa Kigali.



Miss Phionah yahereye ku itsinda ry’abakobwa babyaye batagejeje ku myaka 18 y’amavuko bibumbiye mu muryango bise Their Voice Foundation bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’Iburengereza.

Miss Umwiza Phionah afatanyije n’umuryango Ntitubahane Initiative barabasuye, barabaganiriza ndetse babubakira ikiraro cyatwawe arenga ibihumbi 500 Frw baboroza inkwavu.

Umuhoza Rachel na Uzamukunda Rachel babarizwa muri uyu muryango, bavuze ko izi nkwavu bahawe atari bo bonyine zizagirira akamaro kuko hari n’abandi bakobwa bazoroza.

Bucyensenge Eulade Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko izi nkwavu zahawe aba bakobwa zizafasha gutera imbere, ndetse no mu mibereho ya buri munsi, kuko zitanga amafaranga.

Uyu muyobozi yabwiye aba bangavu ko Leta ibitayeho, kandi ko bazakomeza gufashwa umunsi ku munsi bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye. Yasabye abakobwa batarahura n’ikibazo nk’iki gukomeza kwirinda, bakamenya ubuzima bw’imyororokere yabo.

Miss Umwiza Phionah yabwiye INYARWANDA, ko nyuma ya Karongi agiye gukomereza ibikorwa bye muri Rwamagana no mu Karere ka Kicukiro. Avuga ko bazagenda bafasha amatsinda y’abakobwa batewe inda bakishyira hamwe, kuko kubafashiriza hamwe ari byo bitanga umusaruro.

Ati “Gufasha amatsinda n’ibyo byoroshye, urebye no kubakurikirana ndetse n’uburyo bakemura ibibazo byabo, biroroshye cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko ibi bikorwa byo kuroza amatungo magufi abangavu batewe inda, bizatwara agera kuri miliyoni 3 Frw, kandi ko bari no gukusanya amafaranga y’inkunga ku bari muri Kigali babifashijwemo na kompanyi yitwa All Trust Company.

Phionah avuga ko abangavu batewe inda bakwiye gukomeza gushyigikirwa, ntibatereranwe kuko ubuzima bukomeza nyuma y’ibibazo umuntu ahura nabyo.

Miss Phionah avuga ko abangavu batewe inda bashishikarizwa kwiteza imbere ku giti cyabo, n’igihugu cyabo muri rusange, kandi bakabwirwa ko ejo hazaza ari heza kuri bo, bityo ko bakwiye kudaheranwa n’agahinda.

Uyu mukobwa yavuze ko ari gutegura amashusho nyigisho azajya yifashisha atanga ubutumwa ku bangavu, abakangurira kwirinda ibishuko bashishikwariza kwifata n’ibindi byatuma bakomera ku buzima bwabo.

Yavuze ko ubu butumwa azabwifashisha yereka buri wese ko abakobwa batewe inda, bakwifashwa bagasubira mu buzima busanzwe nyuma yo guterwa inda.

Ati “Abantu benshi ntabwo bazi uko byagenze kugira ngo abo bangavu baterwe inda. Aya mashusho azasobanura mu buryo bwumvikana kandi bw’inyigisho ku buryo buri wese azasobanukirwa. Tuzereka ko aho ibikorwa tumaze kubigeza, kugira ngo n’abafiuza gufatanya natwe bahabwe ikaze.”

Miss Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, yatangiye gufasha abangavu batewe inda

Abangavu batewe inda bo mu karere ka Karongi barojwe amatungo magufi, bavuga ko azabafasha kwiteza imbere

Miss Phionah yashimye abayobozi mu karere ka Karongi babafashije kugira ngo batange inkunga ku bangavu batewe inda ndetse n'umuryango Ntitubahane Initiative bari gukorana

Miss Phionah yavuze ko ari gukusanya inkunga kugira ngo atange amatungo magufi ku bo mu karere ka Rwamagana na Kicukiro basigaye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND