Kigali

Byinshi wamenya kuri filime “Regreting” ikinirwa mu Rwanda no mu Bushinwa ndetse n’impinduka zabayemo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/10/2020 12:54
0

Filime ni umwe mu mukino ikunzwe ndetse inakurikwa n’abantu benshi hirya no hino ku isi dore ko intego yazo ari ugutanga ubutumwa kuri benshi bitewe n’insanganyatsiko uwayanditse yashatse kugarukaho, Filime “Regreting” yamaze kwinjiza abandi bakinnyi bari basanzwe bazwi mu zindi filime.Ibi ni bimwe mu byatumye umukobwa w’umunyempano,Chema Divine ubarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa ahitamo gukora filime y’uruhererekane yise kwicuza( REGRETING ) igamije gukangurira abantu ibyiza by’urukundo no kumva impanuro z’ababyeyi.


Iyi filime kugeza ubu ifite umwihariko wo gukinirwa mu Rwanda no mu bushinwa , Divine wayanditse,mu kiganiro na INYARWANDA.COM, yadutangarijeko uretse no kuba igamije gutanga ubutumwa harimo no guhuza imico y’abantu bari mu bihugu bitandukanye nk’Abanyarwanda baba mu Bushinwa ndetse n’abari mu gihugu cy’ivuko bakongera kunga ubumwe.iyi filime y’uruhererekane ikinirwa ku migabane 2 itandukanye.

REGRETING series kugeza ubu imaze kugera kuri episode ya 5, Divine mu gutangaza intego yari afite ayandika, yagize ati”ikintu cya mbere iyi filime yamfashije nuko nabonye icyo umutima wanjye washakaga aricyo kuzakora filime ndetse ikanakundwa n’abantu benshi. Tugomba kurushaho gukora cyane kugirango uwakunze ibice byabanje arusheho gukomeza kuryoherwa n’ibizaza.

Kugeza ubu impinduka zatangiye kugaragara muri episode ya 5,ni uko abayikurikira bagiye kubona imyitwarire y’umwana uri kure y’ababyeyi,mbese atangiye kwigenga mu gihugu cy’amahanga ndetse hiyongeyemo abakinnyi ba filime bakunzwe cyane nka;Didier Kamanzi ndetse n’uwamenyekanye nka Nyirankotsa, ibi byose bikaza gutuma filime irushaho kunogera benshi.


Shema Divine wagize igitekerezo cyo gukora iyi Filime "Regreting "


Willy wakinnye muri Filime zitandukanye muri Regreting yitwa Kamanzi Didier

Schadracklin akina muri Regreting yitwa Jersey

KANDA HANO UREBE REGRETING SERIES EP5

">


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND