RFL
Kigali

Twaganiriye na Yaka Mwana aduhishurira impamvu ashobora gusubika kujya gutura muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/10/2020 9:18
0


Yaka Mwana, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga no muri filime nyarwanda yahishuye ko nyuma yo kumenya ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’umufasha we barwaye Coronavirus ashobora gusubika gahunda yo kujya gutura muri Amerika.



Mu cyumweru gishize binyuze kuri Twitter, ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko we n’umufasha we ibipimo bya COVID-19 byemeje ko barwaye iki cyorezo. Mu kiganiro Yaka Mwana yahaye Inyarwanda TV yavuze ko kwandura COVID-19 k’uyu mugabo uyoboye igihugu cy’igihangange ku Isi bishobora kuba intandaro yo guhagarika gahunda ye yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America. Ati ”Noneho reka mbaze nkubwire ntabwo nzava kwa Kagame”.

Yaka Mwana ushobora guhindura gahunda yo kujya gutura muri Amerika

Twamubajije niba iyi gahunda koko ishobora guhinduka akoresha ijambo ry’icyongereza Ati “Am Telling You”. Ugereranije ni nk'aho yashatse kuvuga ko ibyo avuga ari ukuri. Bitegenyijwe ko agomba kwerekeza muri Amerika guturayo mu mpera z’uyu mwaka, iki gihugu cy'igihangange ku Isi kikamwakira nk’impunzi. Ntabwo byaba ari ubwa mbere gutura muri Amerika bipfuye kuko ku nshuro ya mbere byishwe n'uko basanze akoresha ibiyobyabwenge byinshi bakamugarura.

Reba ikiganiro kirambuye mu buryo bw’amashusho hepfo gato umenye iby'uko yigeze kuryamana n’umubikira n’ibindi byinshi bisekeje.


Yaka Mwana akunzwe n'abatari bake yiyemerera ko ari umusinzi nyawe


Nyuma yo gutandukana na ASIA ubu ari kumwe na Manager mushya Vidfrank


Ku nshuro ya mbere nabwo kujya gutura muri Amerika byarapfuye kubera ko basanze akoresha ibiyobyabwenge byinshi

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND