RFL
Kigali

Sofia Vergara na Angelina Jolie bayoboye urutonde rw’abakinnyikazi ba Filime binjije agatubutse mu 2020

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:6/10/2020 10:38
0


Nk'uko bisanzwe bikorwa buri mwaka n’ikinyamakuru Forbes gikora inkuru z’ubukungu, mu mezi macye ashize giherutse gusohoka urutonde rw’abakinnyi ba Filime binjije agatubutse mu bagabo, ubu nabwo hasohotse urutonde rw’abakinnyikazi ba Filime binjije agatubutse uyu mwaka rukaba ruyobowe na Sofia Vergara na Angelina Jolie.



Uru rutonde ruje nyuma y’uko muri Kanama hasohotse urutonde rw’abagabo rwari ruyobowe na Dawyne Johnson uzwi nka The Rock, mu bagore uyu mwaka uru rutonde ruyobowe na Sofia Vergara na Angelina Jolie.

Uru rutonde ry’uyu mwaka amakuru avuga ko rwatindijwe n’uko hari zimwe muri filime zagombaga gusohoka zabanje guhagarara kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi. Scarlett Johansson wari uyoboye urutonde umwaka ushize na $56M ntabwo yagaragaye mu icumi ba mbere uyu mwaka.

Mu gukora uru rutonde Forbes ivuga ko yagendeye ku makuru atandukanye yavanye mu bigo bitandukanye bikora mu ruganda rwa Sinema, aho harimo ibigo nka: Nielsen, Box Office Mojo na IMDB.

Uru rutonde rugizwe n’abakinnyikazi ba sinema 10, igiteranyo cy'ayo binjije uyu mwaka ni miliyoni Magana abiri na mirongo itanu n’enye z’amadorali ya leta zunze ubumwe za Amerika ($254M) bose hamwe.

Sofia Vergara niwe uyoboye uru rutonde na miliyoni mirongo ine n’eshatu z’amadorali ($43M). Aya yose yayinjije muri filime y’uruhererekane “Modern Family” aho yahembwaga $500,000 kuri buri episode. Uyu mugore nabwo yanjije agera kuri $10M buri season mu irushanwa rizwi nka American Got Talent aho yakoraga nk’umukemurampaka. Nkuko bigaragara Dawyne Johnson uyoboye urutonde ry’uyu mwaka mu bagabo na $87.5M akubye kabiri Sofia uyoboye mu bagore.

Ku mwanya wa kabiri haza umugore w’icyamamare muri Hollywood Angelina Jolie na miliyoni mirongo itatu n’eshanu n’ibihumbi magana atanu by’amadorali ya Leta zunze ubumwe za Amerika ($35.5M). Angelina Jolie aya yose yayakuye muri filime zitandukanye yagaragayemo uyu mwaka, harimo na filime “The Eternals” yagombaga gusohoka uyu mwaka iza kwimurirwa muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 kubera icyi cyorezo cya Covid-19.

Gal Gadot niwe uza mu mwanya wa gatatu na Miliyoni mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi Magana atanu by’amadorali ya leta zunze ubumwe za Amerika ($31.5M). Ku mwanya wa kane hari Melissa McCarthy na miliyoni $25. Kuwa gatanu hakaza Meryl Streep na Miliyoni $24.

Dore uko urutonde rw’uyu mwaka mu bagore ruteye:

 Sofia Vergara

1.      Sofia Vergara ($43M)

Angelina Jolie

2.      Angelina Jolie (35.5M)

Gal Gadot

3.      Gal Gadot ($31.5M)

Melisa McCarthy

4.      Melissa McCarthy ($25M)

Meryl Streep

5.      Meryl Streep ($24M)

Emily Blunt

6.      Emily Blunt ($22.5M)

Nicole Kidman

7.      Nicole Kidman ($22M)

Ellen Pompeo

8.      Ellen Pompeo ($19M)

Elisabeth Moss

9.      Elisabeth Moss ($16M)

Viola Davis

10.  Viola Davis ($15.5M)

 

Src: Forbes & FOX BUSINESS & The Independent

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND