Umunyabigwi wabaye umunyezamu ukomeye wa Rayon Sports mu bihe byo hambere, Eugène Kanyandekwe, yasobanuye impamvu ituma Rayon Sports na APR FC zihora ku ruhembe kurusha andi makipe anagaragaza igikwiye gukorwa na FERWAFA na MINISPORTS kugira ngo ruhago nyarwanda igere ku rwego rwiza.
Eugène Kanyandekwe watwaranye na Rayon Sports ibikombe bitandukanye, magingo aya we n’umuryango we baba ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kanyandekwe yagarutse ku miyoborere y’iyi kipe yakiniye, ayisanisha n’iyo mu gihe cyabo ndetse n’igisobanuro cyo gukinira ikipe nka Rayon Sports muri icyo gihe.
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA EUGENE KANYANDEKWE
Uyu munyabigwi kandi yagarutse ku mitegurire iboneye yatuma impano z’abanyarwanda zizamuka zikagera ku rwego rushimishije, byanatanga umusaruro mwiza mu ikipe y’igihugu, abisanisha na gakondo yaranze umupira w’amaguru mu Rwanda rwo hambere, anavuga kuri Politike yo kudakinisha abanyamahanga ku makipe yo mu Rwanda.
Agaruka ku bihe byiza yagiriye muri Rayon Sports, Eugène yakomoje ku mukino wa Kiyovu Sports uri muyibumbatiye ibyishimo bye mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Eugène Kanyandekwe hari icyo yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ndetse na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ kugira ngo hubakwe ibiramba kandi bifite umumaro.
Eugene Kanyandekwe yakiniye Rayon Sports yandikiramo amateka akomeye
Kanyandekwe n'umuryango we baba mu gihugu cya Canada
TANGA IGITECYEREZO