RFL
Kigali

Juru uri gufashwa na Se yasohoye indirimbo ya kabiri yizeza impinduka mu bahanzikazi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2020 15:42
0


Juru Ornella Queen wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Juru, yasohoye amashusho y’indirimbo ya kabiri yise “Pango”, avuga ko afite intego yo kugaragaza ishusho nshya mu bakobwa bakora umuziki.



Uyu mukobwa uri gufashwa na Se nk’umujyanama we, avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko ari inzozi ze ashaka kurotora, no gushyira itafari ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. 

Mu mezi ane ashize, uyu mukobwa yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni wowe’ yakorewe na Sano Pando. Ni indirimbo y’urukundo y’umukobwa ushimagiza umusore bakundana ko ari we yaremewe, ko ntawundi yakunda.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo byinshi bibwira uyu mukobwa gukomeza urugendo rw’umuziki yatangiye, abandi bakamubwira ko afite impano itangaje ikwiye gukomeza gushyigikirwa.

Mu minsi ibiri ishize, Juru yasohoye indirimbo yise “Pango” ivuga kubajyana mu kabyiniro bagafatanya kwishimisha. Uyu mukobwa, avuga ko ibi bigaragaza umuvuduko yazanye mu muziki abishyigikiwemo n’umubyeyi we Mudahemuka Jean Baptiste.

Juru avuga ko adateze kureka umuziki cyangwa ngo acike intege nk’uko bijya bigenda ku bandi bahanzikazi. Ati “Nta gahunda mfite yo gucika intege kuko imbaraga nzanye ntizisanzwe. Kandi mfite abajyanama banshyigikiye barimo na Papa.”

Juru w’imyaka 20 avuka mu muryango w’abana batanu, akaba uhebuta. Umuryango we uramushyigikiye mu muziki yinjiyemo.

Uyu mukobwa yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umwe mu bakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Kao’ y’umuhanzi Kevin Kade uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya w’impeshyi.

Amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yise 'Pango' yakozwe na Bob Chris Raheem n'aho amajwi yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records.

Juru yavuze ko Se ari we mujyanama we uri kumufasha gukora indirimbo nyinshi

Umuhanzikazi Juru Ornella yinjiye mu muziki avuga ko azagaragaza impinduka mu bandi bakobwa bakora umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PANGO' Y'UMUHANZIKAZI JURU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND