RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Mama Keza washatse kwiyahura nyuma yo gutabwa n’umugabo kubera umwana babyaranye umaze imyaka 11 atarabyuka-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/10/2020 8:14
1


Nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga ubu akaba agejeje imyaka cumi n’umwe atarahaguruka, Mama Keza yahuye n’ibigeragezo bikomeye umugabo amutana abana 3 ubuzima buramuyobera atekereza kwiyahura ariko Imana ikinga akaboko.



Keza wavukanye ubumuga, afite impanga ye ariko umurebye ntiwamenya ko bose bangana. Mama Keza avuga ko uyu mwana wavukanye ubumuga abaganga bamubwiye ko yabugize avuka. Kugeza ubu imyaka ibaye 11 ariko ikibabaje ntashobora kuva aho ari, ntashobora no kuvuga. Ibintu byose ni ukubimukorera.


Keza umaze imyaka 11 atarabyuka

Mu kiganiro Mama Keza yahaye inyaRwanda TV yavuze ko uyu mwana wavukanye ubumuga yabaye intandaro yo gutandukana n’umugabo kugeza ubwo byamubereye ikigeragezo abuzima bugasharira agatekereza kwiyahura. Ati ”Umugabo yantaye mu 2013,  mu 2015 ubuzima bwaranze pe! Abana inzara irabica, hamwe twamaraga iminsi itatu tutarya kandi nta masengesho twakoze.

Yaturitse ararira ubwo yatubwiraga uko ibibazo byamubanye uruhuri agatekereza kwiyahura. Ati ”Impanga y’uyu mwana yansabaga igikoma kandi nta n'ifu mfite. Kuba uri wenyine urera abana wenyine harimo n’uyu urwaye imyaka ingana gutya, nigeze kumva nshaka kwiyahura mbona byanze!”.


Mama Keza yaturitse ararira avuze uko yashatse kwiyahura

Namarira atemba ku maso imbere y’amarinete yakomeje avuga ko yumvaga yiyahuye akava ku Isi ari byo byari kumworohereza, gusa ngo yaje kwigira inama yumva ko n’ubwo ababaye hari igihe Imana yazamukura muri ibi bigeragezo. Ugereranije n’inkuru twabagejejeho ubushize ubwo twabasuraga, ubu ubuzima busa n'aho butakigoye cyane Mama Keza kuko abona abamufasha Keza akabasha kubona amata.

Kuko uyu mubyeyi adakora kuko atabona aho asiga umwana we Keza, yasabye abanyarwanwa n’abandi bagira umutima utabara gukomeza kumufasha. Wamuhamagara kuri 0783151285.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA KEZA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donath Nizeyimana3 years ago
    Ewentibyoroshe nubwokwiyahura aricyaha ahaaa!!? Ariko mama kezawe ihangana imana niyo izi impanvuyibyo





Inyarwanda BACKGROUND