RFL
Kigali

Gisagara: Umusore yabuze uwo yari agiye gusambanya atemagura insina z’umuturanyi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/10/2020 15:17
0


Umusore wo mu murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko atemye insina 35 z’uwo baturanye. Impamvu yabimuteye ntabwo irasobanuka neza gusa harakekwa kuba yari abuze uwo yari agiye gusambanya hakanakekwa ikibazo cy’amarozi.



Byabereye mu mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Rusagara Umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020. Niyonambaza Thereze watemewe insina yabwiye Inyarwanda.com ko saa tatu z’ijoro aribwo umusore baturanye witwa Uwiragiye Jean Paul yamutemeye insina 35.

Uyu mubyeyi w’imyaka 55 avuga ko Jean Paul yamutemeye insina nyuma yo kurwana n’umuhungu we witwa Manirambona Gaspard w’imyaka 23. Hari amakuru avuga ko uyu musore yatemye insina za Niyonambaza avuga ko Niyonambaza yaroze mushikiwe. Gusa abatuye muri aka gace bemeza ko Niyonambaza Thereza ibyo kuba yaba aroga ntacyo babiziho.

Ku rundi ruhande abaturage batekereza ko icyatumye Jean Paul usanzwe ari umusinzi uzwi atema insina za Niyonambaza ari uko umuhungu wa Niyonambaza yari amubujije gusambanya Mukashema Adelaide.

Mukashema ni umubyeyi w’abana 3 barimo babiri bahuje se n’undi yabyaye kuruhande. Nta mugabo afite aribana kuko umugabo bari barashakaniye i Burundi batandukanye.

Mukashema yabwiye Inyarwanda ko ku wa Gatanu nimugoroba hari umubyeyi wamuhamagaye ngo amugurire agacupa aragenda arakanywa, mu gutaha abwira mubyara we Manirambona Gaspard baratahana, ariko Jean Paul arabakurikira.

Bageze mu rugo, Mukashema yabuze imfunguzo z’ingufuri, Gaspard yica ingufuri ariko ngo mu kuyica Jean Paul yaravugaga ngo iyo ngufuri wiyica.

Gaspard amaze kwica ingufuri Mukashema yahise ajya mu nzu arakinga ariryamira, naho Jean Paul amusumira Gaspard bararwana, ariko Jean Paul ntiyashyirwa arataha ajya kuzana umuhoro atemagura insina za nyina wa Gaspard ariwe Niyonambaza.

Mukashema avuga ko bukeye aribwo yamenye ko icyatumye Jean Paul abakurikira ari uko yashakaga kumusambanya. Ati {“Icyatumye menya ko yashakaga kumfata ku ngufu ni uko muri uwo mugoroba hari abamwumvise yitonganya ngo ubonye ngo Gaspard ambuze kurongora Mukashema”}. 

Akomeza agira ati {“Ahubwo nagize amahirwe iyo ntabwira mubyara wanjye ngo amperekeze sinari kumucika”}. Kayisharaza Francoise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kigembe avuga ko uyu musore Jean Paul Uwiragiye asanzwe azwiho ububandi.

Ati {“Kugeza ubu turacyamushakisha ariko byanze bikunze turizera ko agomba gufatwa kuko kubufatanye n’abaturage turimo turashaka amakuru y’aho aherereye kugira ngo afatwe”}.

Gitifu Kayisharaza avuga ko amakuru y’uko icyatumye Jean Paul atema insina za Niyonambaza ari uko umuhungu wa Niyonambaza yari amutesheje gusambanya Mukashema atayazi.

Avuga ko ayo bamenye ari avugwamo ikibazo cy'uburozi. Gusa ngo nubwo yaba yaritwaje kuvuga ko Niyonambaza yaroze mushiki we nabyo ngo iyo babisesenguye basanga bidafatika.

Ati {“N’ubusanzwe asa n’uwifitemo ububandi, ku buryo rero ashobora kuba aribyo byabimuteye n’urwango yifitemo cyane ko n’uwo mushiki we avuga ko yarozwe ntabwo yapfuye gusa afite uburwayi bugaragara ku ruhu”}.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND