RFL
Kigali

Canada: Jean The Hustla, umuhanzi washaririwe n’amahanga yateguje Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2020 11:46
0


Umuhanzi Ntawukuriryayo Jean Luc wahisemo izina ry’ubuhanzi nka Jean the Hustla, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Amahanga” mu gihe yitegura gusohora Album ye ya mbere.



Jean The Hustla ni umwe mu bahanzi b’ijwi riremereye bakora injyana ya Hip Hop, Afrobeat n’izindi. Abarizwa mu Mujyi wa Montreal muri Canada, aho yashinze studio n’ibindi bikorwa bimwinjiriza. 

Yahuye n’ubuzima busharira kuva mu Rwanda kugeza ageze muri Canada abarizwa muri iki gihe. Byanatumye yiyita ‘The Hustle’ nk’umuntu warwaniriye iterambere rye, iminsi ikicuma.

Nawe avuga ko yajyaga yumva amahanga nk’ahantu heza buri wese akwiye gutura! Akumva ko hari ubuzima buryoshye, mbese hashashe kuri buri wese ariko ngo siko byagenze ahageze.

Uyu muhanzi avuga ko amahanga yajyaga yumva akanabona kuri Televiziyo atari ko yasanze, kuko yabayeho ubuzima bugoye bigera n’aho yifuza ibishyimbo bigeretse ku bijumba.

The Hustla avuga ko hari n’igihe yarariraga umuceli na ketchup. Agakorera mu mbeho ya -40 degress wakongeraho umuvuduko n’umuyaga bikaba nka -58 degress. Avuga ko aho yitaga ko ari heza, yahakoreye utuzi atigeze atekereza ko yakora mu buzima bwe.

Ati “Ibyambayeho byo ni byinshi, muri make amahanga yarankubise pe! Uretse ko maze kumenyera hari byinshi byakemutse.”

Uyu muhanzi avuga ko ubuzima yabayemo bwashibutsemo indirimbo yise “Amahanga” yasohoye, yakubiyemo inkuru y’ubuzima bwe n’ubw’abandi batuye i mahanga baragaza ko bari muri paradizo nyamara atari byo. 

Ati “Amagambo ari mu ndirimbo “Amahanga” ni ukuri kwambaye ubusa muri make ni inkuru ihinnye hafi ya byose, ni ibyambayeho. Ibindi n’ibyo mbona kubo tubanye muri aya mahanga harimo ubuzima bwabo n’ukuntu babanye na bene wabo hirya no hino kuri iyi Isi.”

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi amaze igihe asohoye indirimbo zirimo ‘Greatest’, ‘Me Don’t care’, ‘Twishime’, ‘Wild Thoughts Remix’ yasubiyemo ya Rihanna na Dj Khaled n’izindi.

Yavuze ko afite intego yo gushyira umuziki w’u Rwanda ku ikarita y’Isi. Kandi ko yatangiye urugendo rwo kubikora, kuko yamaze gushinga studio y’umuziki yifashisha ndetse n’abandi bahanzi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'GREATEST' YA JEAN THE HUSTLA UBARIZWA MURI CANADA

Akomeza avuga ko iyi studio ikorera mu Rwanda no muri Canada, ari nayo yakorewemo Album ye ya mbere ndetse n’izindi studio.

Uyu muhanzi asanzwe ari na Producer, aho yafatanyije na Pastor P, Sean Brizz, Davidenko na Clyde Pro gukora kuri Album ye ya mbere.

The Hustle avuga ko hashize igihe afunguye studio yise JF Sounds ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi, ariko ko yamaze no kongeramo igice cy’abakora amashusho yise ‘Jayels Images’.

Ati “Bizamfasha kumurikira ibihangano byanjye Isi yose ndetse n’ibyabo mfasha.”

Hustla avuka mu muryango w’abana 11, akaba ari umwana wa kane avuga ko ‘wireze’. Avuga ko yakunze umuziki kuva ku myaka 8 y’amavuko, biturutse ku ndirimbo z’itsinda Boyz II Men yajyaga yumva ari kwa Nyirasenge cyane cyane mu masaha ya nyuma ya saa sita 

Avuga ko kuva icyo gihe byamuhaye imbaraga zo kumva ashatse gukora umuziki kugira ngo azajye atanga ibyishimo ku mubare munini nk’uko itsinda rya Boyz II Men ryabikoze mu ndirimbo zabo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Hustla avuga ko akiri ku ntebe y’ishuri iwabo bamubwiraga kubanza kwiga mbere y’uko akora umuziki, kugira ngo kimwe kitazabangamira ikindi, kuko yari mu myaka yo gukora ibizamini bya Leta.

Uyu musore avuga ko yanditse indirimbo ye ya mbere nyuma yo kurangiza kwiga ibijyanye n’imivugo asoje amashuri abanza. Avuga ko mu muryango nta muhanzi wabagamo wari kumufasha kwandika indirimbo.

Avuga ko indirimbo ye ya mbere yayanditse nk’uwandika filime kuko yayishyize kuri paji nyinshi bituma yegera abarimu be ababaza uko bigenda kugira ngo yandike neza indirimbo nk’uko abandi babigenza. 

Ati “Nanditse paji nyinshi nk’uwandika filme nahise nibaza ukuntu abahanzi babigenza maze nibanda ku barimu bigishaga indimi ku ishuri nshaka kumenya ukuntu abandi bandika imivugo kandi byaramfashije cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko mu 2004 ari bwo yinjiye muri studio gukora indirimbo yise ‘Kamtotoo’ ivuga ku buzima bw’urukundo. Akavuga ko yumva ijwi rye muri bafure atari no kuririmba 'byatumye mpita nambika umuziki impeta kugeza n’ubu’.

Umuhanzi Jean The Hustla yasohoye amashusho y'indirimbo 'Amahanga' ateguza Album ye ya mbere

Jean The Hustla avuga ko yashaririwe n'amahanga bitandukanye n'uko yajyaga ayabona kuri Televiziyo

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye 'Amahanga' ikubiyemo ubuzima bwe n'ubw'abandi bagowe mu buzima mu mahanga ariko bagakomeza kwigaragaza nk'aho bari muri paradizo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAHANGA' YA JEAN THE HUSTLA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND