Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro baravuga ko bahangayikishijwe no kuba abayobozi b’inzego z’ibanze batabasha kubakemurira ibibazo nyuma y’uko abunzi bari babifite mu nshingano bahagaze gukora.
Ni mu murenge wa Mushishiro, akagari ka Munazi ho mu
karere ka Muhanga aho bamwe mu baturage bavuga ko bahangayakishijwe no kuba
abayobozi b’inzego z’ibanze batabasha kubakemurira ibibazo nk'uko abunzi bajyaga
babikora, ni nyuma y’uko abunzi bahagaze gukora noneho inshingano zabo zigahabwa
abayobozi b’inzego z’ibanze.
Aha bamwe mu baturage bagaragaza ko bafite ikibazo cy’uko
imanza zabo zahagaze kuko zari zaramaze kugera mu bitabo by’abunzi bityo
abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bavuga ko ntacyo bazikoraho ko abaturage
bagomba gutegereza igihe abunzi bazongera gukorera.
MUKANSANGA Cansilde wari usanzwe yaragejeje ikibazo cye mu bunzi bagahagarikwa kitarangiye avuga ko inzego z’ibanze zanze kumukemurira ikibazo kubera ko ikibazo cye cyari cyarageze mu bunzi bityo ko akwiye gutegereza igihe bazongera gukorera.
Yagize ati “Njye nari naragejeje ikibazo
cyanjye mu bunzi ariko uyu munsi ntaho nakibariza, nagiye mu kagari bambwira ko
ngomba gutegereza abunzi bakongera gukora, iyo ikibazo cyanjye cyiza gukemuka
mbere, abana banjye bari kuba babayeho neza kuko ni isambu nariganijwe none
bansabye gutegereza igihe ntazi, ubu uratekereza ko mbayeho nte? “
Uwitwa MUKESHIMANA Moise we avuga ko abaturage
barenganye kubera kubura ubakemurira ibibazo ati” Ubundi abunzi bajyaga
bakemura ibibazo byihuse ariko kuri ubu umuntu ashobora no kubirenganiramo
kubera kubura umuntu umufasha, nonese niba ugiye kwa mudugudu na we akakohereza
ku kagari mu rwego rwo kukwikiza, uwo mu kagari na we kubera inshingano nyinshi
yifitiye akakubwira ngo uzagaruke ejo ugahera muri urwo, urumva hatarimo
gusiragizwa? Nibasubizeho abunzi kuko no mu byo badufashaga harimo kudatakaza
umwanya twiruka mu bayobozi ngo badufashe kumvikana”
Andre NTAWUBURANA NARWO na we avuga ko ntaho yabonye
abashinzwe umugugudu barangiza imanza z’abaturage ko izo ari inshingano
z’abunzi ati” kuri ubu ibibazo
by’abaturage byabaye byinshi birarengerana
kubera kubura ababikemura, baragenda bagashirira imbere bagatuza, ingaruka nuko
bikomeza kubiba urwango mu baturage ku buryo bashobora no kwicana bitewe no
kuba ibibazo byabo bidakemuka mu maguru mashya”
NIYONZIMA Francois Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwigerero mu murenge wa Mushishiro ahakana ibyo aba baturage bavuga agashimangira ko bagerageza kunga no guhuza impande zifitanye ibibazo nubwo imbogamizi zitabura. Ati” ntabwo nemeranya na bo neza ariko hari aho watwumva kuko abunzi bagiraga ibibazo bagabanya none ntibagikora hakiyongeraho n’izindi nshingano dufite.
Ntabwo bya bibazo bikemuka vuba nkuko byajyaga
bikorwa n’abunzi ariko turagerageza ndetse tugashaka na wa mwanya wo gukora za
nshingano zindi dufite, hari ibibazo byari byarageze mu bitabo by’abunzi ,ibyo
ntacyo tubikoraho ahubwo tugerageza kwakira ibishya tukanaboneraho umwanya wo
gukora na za nshingano zindi abari barabigejejeyo rero bihangane”.
Ubusanzwe komite y’abunzi iba ishinzwe gusuzuma no
kunga abafitanye ibibazo by’imbonezamubano birimo amasambu, amatungo, ibibazo
by’umuryango, izungura,ubujura bworoheje, konesha cyangwa konona imyaka
n’ibindi bibazo bitarengeje amafaranga miliyoni 3 z'amanyarwanda.
Raporo ya komite z’abunzi yo mu myaka ibiri ishize
igaragaza ko mu gihugu hose imanza mbonezamubano zakiriwe zingana na 48,989
noneho izingana na 97% zakemuwe n’abunzi
mu rwego rw’utugari, ibintu byerekana neza ko abunzi bari bafite uruhare
runini mu gukemura imanza z’abaturage no gutuma babana mu mahoro.
TANGA IGITECYEREZO