RFL
Kigali

COVID-19: Abakobwa barenga igice cya miliyoni mu byago byo gushyingirwa bakiri bato muri uyu mwaka

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:4/10/2020 11:51
0


Umuryango Save the Children werekana ko abakobwa barenga igice cya miliyoni (500,000) bari mu byago byo guhatirizwa gushyingirwa bakiri batoya, ko ndetse abarenga miliyoni bandi bashobora gutwara inda zitateganyijwe muri uyu mwaka.



2020, umwaka utazibagirana mu mateka. Igitandukanya uyu mwaka n’iyindi ni icyorezo cyibasiye isi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka cya COVID-19. Nk’ibindi byorezo, cyagize ingaruka ku bintu bitandukanye harimo, ubukungu, imibereho bwite ndetse na rusange y’abantu, ndetse n’ibindi. Impuguke mu bice bitandukanye by’isi zikomeza gukurikirana ingaruka ziterwa n’iki cyorezo, ahanini ku mibereho y’abantu.

Bitewe n’ifunga ry’amashuri biturutse ku cyorezo cya COVID-19, byatumye abana bagera kuri miriyari 1.6 bahagarika kwiga. Impungenge zikomeje kwiyongera aho byerekanwa ko bitewe na gahunda za guma mu rugo benshi bavuga ko abana b’abakobwa bari mu byago byo guterwa inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri—ku bari basanzwe biga, ndetse no kuba bamwe bahatirizwa gushyingirwa bakiri bato.

Muri raporo y’umuryango Save the Children, yerekana ko abarenga ibihumbi magana atanu (500,000) mu bakobwa bari mu byago byo kuba bahatirizwa gushyingirwa bakiri batoya, ndetse ko n’abarenga miliyoni bashobora guterwa inda zitateganyijwe muri uyu mwaka, bitewe n’ingaruka z’ubukungu za COVID-19.

Iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’ingaruka z’iki cyorezo, irasanga indi yakekwaga, aho abagera kuri miliyoni 12 byatekerezwaga ko bashobora guhatirizwa gushyingirwa bakiri batoya, n’ubundi muri uyu mwaka.

Iyi raporo yerekana ko bitekerezwa ko mu myaka itanu iri imbere abakobwa miliyoni 2.5 bazashyingirwa bakiri batoya, imibare isanga iyari isanzwe, aho miliyoni 58.4 z’abakobwa bahatirizwa gushyingirwa bakiri bato muri buri myaka itanu. Ubwo igiteranyo cy’abakobwa bazaba bashyingiwe bakri bato mu mwaka wa 2025 izaba ari miliyoni 61.

Ibice bisangwamo iki kibazo birimo Amajyepfo y’Asia, Uburengerazuba na Afurika yo Hagati, Asia yo Hagati, ndetse n’ibindi bice.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko buri munsi abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bashyingirwa ari 37,000. Ni mu gihe mu bice by’isi biri mu nzira y’amajyambere umukobwa 1 muri 3 ashyingirwa mbere y’imyaka 18, naho 1 muri 9 agashyingirwa mbere y’imyaka 15 y’ubukure.

Mu nyandiko ya IWHC, byerekanwa ko ku Isi hose ko abagore bagera kuri miliyoni 400 bari mu myaka iri hagati ya 20 na 49 bashyingiwe mbere y’uko bagira imyaka 18 y’ubukure.

Aba bakobwa bashyingirwa bakiri bato bagerwaho n’ingaruka nyinshi zitandukanye mu gihe baba byatangiye Ubuzima bw’urugo. Ku isonga habaho urupfu cyane cyane mu gihe cyo kwibaruka, hakabamo kwangiza ubwana bwe, ihagarara ry’imyigire, ndetse n’ibindi byinshi bidakwiye ikiremwa muntu.

Bigaragazwa ko mu myaka 25 hakumiriwe ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bagera kuri miliyoni 76.

Src: Save The Children, UN, International Women’s Health Coalition






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND