RFL
Kigali

Itsinda Finger Pickers in Africa rya Salvator ryabyaje umusaruro igitaramo cy’abacuranzi ba gitari bakomeye ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2020 11:29
0

Itsinda ry’abacuranzi ba gitari bo muri Afurika, Finger Pickers in Africa, ryashinzwe n’umunyarwanda Deo Salvator ryitabiriye igitaramo cyiswe “Guitar.com Live” hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi muri iki gihe.



Iri tsinda ryaherukaga kwitabira ihuriro rihuza abacuranzi ba gitari ku Isi muri Nyakanga 2020. Iki gitaramo gisozwa uyu munsi, cyateguwe n’ikinyamakuru Guitar.com, kiri ku isonga mu byandika ku makuru ajyanye na gitari ku Isi. 

Itsinda rya Finger Pickers in Africa ryihuje n’abandi bahanzi baturuka ku migabane itandatu mu gitaramo kigizwe n’ibice 60 higanjemo gucuranga, amasomo y’inararibonye, gusobanura imikorere ya gitari, n’ibiganiro mpaka bigizwe n’inzobere muri gitari.

Hagendewe ku bushakashatsi bw’ikinyamakuru guitar.com nibwo bwa mbere hayeho igitaramo nk’iki ku Isi.

Deo Salvator washinze Finger Pickers in Africa, yabwiye INYARWANDA, ko ari iby’igiciro kinini kuba bacuranze muri iki gitaramo bahuriyemo na Carlos Santana wamamaye mu myaka ya 1960 na 1970.

Carlos Santa wo muri Mexico wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Maria Maria’, ‘Smooth’, ‘Black Magic Woman’ na Isaiah Sharkey nabo bacuranze mu ijoro ryakeye.

Yavuze ko byabasigiye imikoranire ya hafi n’ikinyamakuru guitar.com n’inganda nka Fender na Taylor.  Ati “Igitaramo cyadusigiye imikoranire imwe na bagenzi bacu bagutse mu gucuranga kurushaho, biduhuza na kompanyi ikora ibijyanye na gitari n’abamurikira umuziki bava impande z’Isi zose.”

Avuga ko ari nayo ntego nyamakuru y’itsinda Finger Pickers in Africa. Yanavuze kandi ko iki gitaramo cyasigiye ubumenyi abanyamuryango ba Finger Pickers in Africa, mu buryo bw’imicurangire ndetse no kumenya isoko ry’umuziki wabo.

Itsinda rya Finger Pickers in Africa rigizwe n’abarimo Bananjos Josue (Burkina Faso), Nganji Arnaud (Burundi), Godwyn (Nigeria), Lickyless (Nigeria), Deo Salvator (Rwanda) n’abandi.

Iri tsinda ryacuranze muri iki gitaramo mu ijoro ryakeye ry ‘uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020. Iki gitaramo kiri kubera ku rubuga rwa guitar.com/live


Itsinda Finger Pickers in Africa ryashinzwe na Deo Salvator ryacuranze mu gitaramo gikomeye cyahuje abacuranzi ba gitari

Deo Salvator yavuze ko hari byinshi bungutse muri iki gitaramo bagiye kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND