RFL
Kigali

Koffi Olomide mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:4/10/2020 10:38
0


Umuhanzi w’umukongomani ukunzwe cyane mu njyana ya Lumba Koffi Olomide abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangarije abakunzi be ko ari mu gahinda ko kubura nyina Aminata Angelique Muyonge witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Ukwakira.



Muri ubu butumwa Koffi Olomide yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ntabwo yigeze atangaza icyateye urupfu rw’umubyeyi we gusa mu magambo ye yagaragaje ko afite akababaro ko kubura umubyeyi we yari asigaranye.

Ubu butumwa bwa Koffi Olomide yabuherekesheje ifoto imugaragaza we n’umubyeyi we. Koffi Olomide yagize ati: ”Indabo kuri wowe amarira kuri twe. Mama kuri uyu wa 3 Ukwakira Imana yahisemo ko ujya kureba aho Data ari, Mama ndashima Imana. Ndagukunda cyane, kuri njye, Uzahora uri umubyeyi wanjye iteka ryose…. Rukukira mu mahoro Mama Amy.”

Koffi Olomide

Koffi Olomide n'umubyeyi we

Nyuma y’ubu butumwa abakunzi b’uyu muhanzi, bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bifatanyije n’umuryango wa Koffi Olomide mu gahinda barimo ko kubura umubyeyi wabo.

Koffi Olomide yabuze Nyina nyuma y’imyaka 4 yari ishize nabwo abuze Se umubyara Charles Agbepa witabye Imana kuwa 30 Mata 2016, mu mugi wa Paris mu Bufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND