RFL
Kigali

Rafiki yitabaje RDB n’ishyirahamwe ry’abahanzi mu kibazo afitanye na Jay P wamwatse ibihumbi 500 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2020 10:35
1


Umuhanzi Rafiki Mazimpaka [Rafiki], yatangaje ko yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’Ishyirahamwe ry’abahanzi kugira ngo bamukiranure na Producer Jay P wamwatse ibihumbi 500 Frw, kugira ngo indirimbo ye ‘Igikobwa Remix’ ayigaruze kuri shene ya Youtube.



Iminsi itanu irashize, Producer Jay P yandikiye urubuga rwa Youtube rukuraho indirimbo ‘Igikobwa Remix’ ya Rafiki. Ku mpamvu avuga ko Rafiki yayisubiyemo atamuhaye uburenganzira nyamara yaramufashije kuyitunganya. 

Rafiki yasubiyemo indirimbo ‘Igikobwa’ ku busabe bw’abakunzi be. Iya mbere yakozwe na Producer Jay P n’aho iheruka yo ku wa 28 Nzeri 2020 yakozwe na Pastor P.

‘Igikobwa Remix’ yari kuri shene ya Youtube ya Label Brodahood Records yasinyishije Rafiki amasezerano y’imyaka itanu. Iyi Label nayo yinjiye muri iki kibazo, kugira ngo iyi ndirimbo igarurwe.

Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko muri iyi minsi ine ishize yagerageje kuvugana na Producer Jay P wamusabye ko amuha ibihumbi 500 Frw kugira ngo indirimbo ye igaruke kuri Youtube.

Rafiki ati “Twarahuye numva ari kwifuza ibidashoboka, anyaka ibihumbi 500 Frw kugira ngo ayigarure kuri Youtube. Kandi nta burenganzira abifitiye. Kugira ngo n’ubutaha atazongera n’iyo mpamvu ndi kwitabaza inzego zibishinzwe.”

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana yise “Coga Style”, avuga ko yamaze kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Ndetse ko hari ibyo yasabwe kuzuza.

Ku wa Gatanu nibwo yagiye kuri RDB bamusaba gukora CD y’indirimbo ze zose, hanyuma akandikira umuyobozi ushinzwe iby’umutungo mu by’ubwenge.

Avuga ko namara gukora ibi, we na Jay P bazatumizwa kugira ngo bisobanure. Ati “RDB ikamubaza ubwo burenganzira yiyitirira ku bihangano byanjye, akabusobanura.”

Uyu muhanzi yanavuze ko yitabaje Ishyirahamwe ry’abahanzi, kugira ngo bamufashe muri iki kibazo.

Email yandikiye ubuyobozi bw’iri shyirahamwe INYARWANDA, ifitiye kopi igira iti “Mbandikiye iyi barwa ngira ngo munfashe gukemura ikibazo nagize gitewe n’umunyamuryango uri muri comite witwa Gatsinda J Paul (Jay P) wiyitirira ibihangano byanjye kandi nta burenganzira abifitiye.”

“Ubu mbandikiye yahagaritse Indirimbo yanjye ‘Igikobwa remix’ ku mbuga zicuruza umuziki ibi bikaba biri kunteza igihombo gikomeye kuko twayishoyemo menshi. Nkaba nsaba federation kundenganura. Iki kibazo gikemutse vuba byandinda igihombo nkomeje guhura nacyo. Mugire Amahoro.”

Rafiki avuga ko ubu hari ibyo yujuje yasabwe n’ubuyobozi bwa Youtube, atagereje kurebe niba hari ikizahinduka mu cyumweru kiri imbere.

Rafiki yabwiye INYARWANDA, ko atari ubwa mbere agiranye ibibazo na Producer Jay P n’ubwo adakunda kubivuga mu itangazamakuru.

Yavuze ko mu 2011 ubwo yitabiraga Primus Guma Guma Super Stars, Jay P yahamagaye Mushyoma Joseph [Boubou] wayiteguraga amubwira ko hari ‘instrument’ Rafiki ari gukoresha atemerewe.

Ati “Uribaza kubwira umuntu ngo hari ‘instrument’ atemerewe gukoresha nkaho uri umujyanama we, uri Se nkaho uri iki? Uribaza ibyo bintu. Ni uko Boubou yabaye umuntu w’umuhanga uzi ibya showbiz akamuca amazi, ariko urumva n’umuntu uba ushaka ku kuvangira ahantu hose ubonye amahirwe. Rero ndagira ngo birangirire rimwe amenye aho uburenganzira bwe bugarukira, areke kujya ahemukira abantu.”

Producer Jay P aherutse kubwira Hose.rw, ko yiteguye kujyana mu nkiko Rafiki no kugeza iki kibazo muri RDB, mu Ishami rishinzwe ibijyanye n’umutungo mu by’ubwenge, kugira ngo aba Producer bamenye uburenganzira bw’abo.

Umuhanzi Rafiki yitabaje RDB n'Ishyirahamwe ry'abahanzi, kugira ngo Jay P agaruze indirimbo ye 'Igikobwa Remix' yasabye ko ikurwa kuri Youtube

Producer Jay P avuga ko yiteguye kujyana mu nkiko Rafiki akanamuregera RDB ashinja gusubiramo indirimbo 'Igikobwa' atamusabye uburenganzira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeff3 years ago
    None se producer iyo akoze indirimbo ntiyishyurwa? None se iyo yishyuwe hari uburenganzira aba agifite kuriyo ndirimbo ko aba yabonye aye, njyewe ndumva Jay p ari guhemuka





Inyarwanda BACKGROUND