RFL
Kigali

Alpha Rwirangira n'umugore we Liliane Umuziranenge bibarutse imfura yabo nyuma y'iminsi 43 barushinze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2020 20:38
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2020 ni bwo Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare yatangaje ko we n'umugore we Liliane Umuziranenge bibarutse umwana wabo bise Irebe Rwirangira. Aba bombi bibarutse nyuma y'iminsi micye bakoze ubukwe dore kwabaye kuwa 22/08/2020.



Alpha Rwirangira yanditse kuri Instagram ashima Imana mu buryo bukomeye kuba we na Liliane ibahaye umwana wabo wa mbere. Yanditse ati "Urakoze Mana ku bw'umugisha uhaye umuryango #TheRwirangiras w'umwana w'imfura". Ubukwe bwa Alpha Rwirangira na Liliane bwabereye muri Canada bwitabirwa n'abantu banyuranye barimo inshuti ye Emmy wari umugaragiye, n'abandi.

Aganira n'umunyamakuru Janvier Iyamuremye wa INYARWANDA, Alpha Rwirangira yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana ibahaye umwana kuko hari benshi bifuje kubyara ariko ntibibakundire. Yagize ati "Birenze kwishima. Mfite amashimwe akomeye ku Mana. Icyubahiro n'ishimwe bimugarukire kuko hari benshi bifuje kubyara nibyakunda! Imana ishimwe rero cyane."

Urukundo rwa Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge ntirwigeze rumenyekana mu itangazamakuru mbere y'uko bakora ubukwe ndetse nta n'ubwo bigeze barugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo, ahubwo urwavuzwe cyane rukaza gusaza nk'isabune ni urwa Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire bakundanye igihe kinini bakanabyarana ariko bakaza gutandukana mu mwaka wa 2014.

Kuwa 02 Nzeri 2020 Liliane Umuziranenge umugore wa Alpha Rwirangira, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ni ubutumwa bwaherekeje amafoto yari ashyize hanze arimo iyo yari ahoberanye n'umugabo we Alpha. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Yarengejeho indirimbo za Salomo 3: 4 hagira hati "Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy'uwambyaye."- Salomo yabaye Umwami wubakiye Uwiteka urusengero, akaba umuhungu w'Umwami Dawidi. Alpha Rwirangira aherutse kubwira INYARWANDA ko urugendo rw'urukundo rwe na Liliane yarukozemo filime y'uruhererekane yise 'The Rwirangiras Series'. Kugeza ubu hamaze gusohoka uduce 4 tw'iyi filime.


Alpha Rwirangira yashimiye Imana ku bw'imfura ye na Liliane

Alpha Rwirangira na Liliane ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA IGICE CYA 4 CYA FILIME Y'URUHEREREKANE 'THE RWIRANGIRAS'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uk3 years ago
    Sorry kuri Rwirangira kubona abyara umwana uri primaturé. Umwana uvukira ukwezi kumwe ntabwo biba byoroshye. Gukora ubukwe then after 1 month ugahita ubyara
  • JOHO3 years ago
    BARIBAMARANYE IMYAKINGAHE





Inyarwanda BACKGROUND