RFL
Kigali

Umuramyi Vincent Divency yashyize hanze indirimbo yise 'Assurance' yibutsa abantu kwisunga Yesu-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/10/2020 12:54
0


Divency Vincenty yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana iri mu ruhande rwabo ntacyo gutinya.



Ati ”Umwishingizi nyawe, ni umwami wacu Christo, umufite afite byose niwe nyirimbabazi, ni we witanze ku bwacu, atumenera amaraso, icyo ni cyo kiguzi yatanze kugira ngo tubone amahoro. (……) Niba Yesu ari mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?”. Vincent akomeza aririmba ati ”Assurence itishyurwa ni muri Christo Yesu….”.

Uyu musore umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangarije InyaRwanda.com aho yakuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, avuga ko yashakaga kwibutsa abantu ko Christo ariwe mwishingizi w’ukuri. wishingira abamwisunze ntakiguzi abatse.

Mu magambo ye Vincent Divency yagize ati “Iyi ndirimbo nayise Assurance kugira ngo ihite yumvikana neza ku bantu bazayumva.Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutuma bukangurira abantu kwishinganisha kuri Yesu kuko niwe wenyine wishingira abamugana ntakiguzi abates”.

Vincent yakomeje avuga ko akeneye ko ubu butumwa bugera kuri buri wese uzi ko iyi si dutuyemo turi abagenzi, bityo akaba yakwemera kwakira umukiza ndetse akamutunga muri we. Ati ”Ndahamagarira abantu kwita kubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo Assurance, kuko muri njye nzi neza ko hari icyo yabafasha kandi gikomeye by’umwihariko gukomeza kwiyubaka mu bugingo”.


Umuramyi Vincent Divency

Inyikirizo y’iyi ndirimbo Assurance yanditswe n’umuramyi Charmant Miguel uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibitero byandikwa na Divency Vincent wanayiririmbye, ikorwa na Aimabi Pro.

UMVA HANO 'ASSURENCE' YA VINCENT DIVENCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND