RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku Bamawe (Aba-Mawé): Umusore utihanganiye kurumwa n’intozi zikaze ntarongora inkumi!

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/10/2020 19:42
1


Inkomarume n’abashakashatsi buri uko bavumbuye abantu bakiberaho mu buryo bwa gakondo basanga hari ikintu abo bantu bakora mu buryo butandukanye n’uko abandi bagikora.



Mu gihugu cya Brazil mu gace ka Amazonas hatuye abantu bakiberaho mu buryo bwa gakondo bitwa aba-Mawé, hari n’ababita Aba-Sateré cyangwa aba-Sateré-Mawé. Ni abantu babarirwa mu bihumbi 13. Izina ‘Sateré’ risobanura ubwoko bw’ibinyabwoya bitagira ubwoya (caterpillar) nanone rigasobanura umuriro (fire). Naho izina Mawé risobanura umunyabwenge (intelligent).


Aba bantu bakibera mu mashyamba, bakoresha imbori z’intozi zitwa ‘Bullet Ants’ mu gusuzuma umugabo nyawe. Urubuga rwitwa Holidayme.com ruvuga ko bullet ants arizo ntozi nini kurusha izindi zose ziri ku Isi. Urubori rwazo butera uburibwe bukubye inshuro 30 urubori rw’uruyuki.

Abamawé kugira ngo basuzume niba umusore wabo azavamo w’indwanyi karundura bamushyira mu kiguri cy’izi ntozi bakamumazamo iminota iri hagati y’itanu n’icumi. Ziba ari intozi zirenga 100.

Batekereza ko ibi bituma umusore akomera kandi agahinduka indwanyi nziza, cyane ko abenshi muri bo batunzwe n’ubuhigi. BBC ivuga ko ‘Bullet Ants’ arizo nigwabiri zifite urubori rukaze kurusha izindi zose ku Isi.

Muri uyu mugenzo, abasore bajya mu ishyamba bitwaye imiti isinziriza izi ntozi, bakazifata bakazishyira muri ga baba baboshye bifashishije amababi y’ibimera. Izi ntozi zikanguka zisanga muri iyo mitego, zikagira umujinya. Aha niho umuhungu ahita ashyira ibiganza bye muri izo ga zirimo intozi zarakaye zikamuruma.


Ikinyamakuru Steemit.com kivuga ko uri muri iryo geregezwa avanamo ukuboko nyuma y’iminota iri hagati y’itanu n’icumi. Ukuboko kuba kwagagaye( Paralyzed) kubera ubumara bw’izo ntozi.

Nyuma y’iminsi itatu bamusigiraho igikoma cy’amakara nibwo ukuboko kongera kuba kuzima. Uyu mugenzo umuhungu wese w’Umumawé awucamo inshuro 20, bakabona kwemeza ko abaye indwanyi nziza ndetse ko akuze kuburyo yarongora umukobwa akagira umuryango.

Si abamawé gusa bashyiraho ikigeragezo kugira ngo bemerere umuhungu kurongora, kuko abitwa Abahamari bo muri Ethiopia nabo bagira umugenzo wo gusimbuka ibimasa. Aba bo bafata ibimasa bakabisiga ibintu binyerera ku migongo bakazagira iminsi itatu ngarukamwaka y’igerageza.

Umusore w’Umuhamari arasimbuka agakandagira ku mugongo w’ikimasa, akagenda buhagaze ku migongo y’ibimasa 10 biba byashyizwe ku murongo. Iyo arangije inshuro enye ataguye aba atsinze irushanwa akemererwa kurongora, uwo binaniye ategereza kuzongera akagerageza umwaka ukurikiyeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMUHUZA3 years ago
    nonese ntabwo wapfa.





Inyarwanda BACKGROUND