RFL
Kigali

USA: Kevin Hart n’umufasha we Eniko Hart mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka ubuheta -AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/10/2020 11:47
0


Kuwa 29 Nzeri 2020, Eniko umufasha wa Kevin Hart ni bwo yibarutse umwana wabo wa kabiri bari kumwe, bamwita Kaor Mai Hart. Kuri ubu ni ibyishimo muri uyu muryango wagiye uvugwamo gucana inyuma.



Binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram umufasha w’umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart, Enoki Hart, kuwa 30 Nzeri ni bwo yatangaje iyi nkuru yo kwakira umwana wabo wa kabiri babyaye bari kumwe nk’umugore n’umugabo. Eniko Hart, yanditse ko yari amaze amezi icyenda ategereje kongera kujya mu rukundo arenzaho ko uyu mwana ari nk’umumarayika muto woherejwe mu isi aturutse mu ijuru.

Ubwo aba bombi bari bategereje uyu mwana, Eniko Hart yatangaje ko bari kubara imigisha Imana yabahaye ndetse ko batazategereza kuba ababyeyi b’abana batandatu. Kevin Hart afite abana babiri yabyaranye n’umugore bari basanzwe bakundana Torrei, harimo umuhungu w’imyaka 12 witwa Kendrix , n’umukobwa w’imyaka 15 witwa Heaven. Uretse aba bana bafitanye Kevin Hart yagiye avugwaho guca inyuma umugore we Enoki cyanye nko muri 2017 aho yaciye inyuma umugore we wari utwite inda y’umuhungu wabo aza no kwemera amakosa.

Yagize ati: ”Nakoze amakosa ndayemera, gusa nishyize aho ibintu bibi gusa bizajya bimbaho, nakoze ibi kandi nziko nababaje abantu banyegereye gusa mbasabye imbabazi, uriya azaba umugore wanjye n’abana ni abanjye. Ntabwo ndi intungane, rero ndasaba imbabazi umufasha wanjye ngiye kuba mwiza utazahinduka, ndabakunda mwese”. Kevin Hart na Enoki Hart bashakanye muri 2016 ndetse bari bafitanye abana babiri.


Eniko Hart ubwo yiteguraga kwakira umwana we wa kabiri ari kumwe na Kevin Hart

Eniko Hart ubu ni umubyeyi w'abandi bana babiri Kevin Hart yabyaye ku ruhande (Stepmom)

Inkomoko: tmz,the-sun.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND