RFL
Kigali

SKOL igiye gushora miliyoni 217 Frw ku mwaka mu masezerano mashya na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/10/2020 17:26
2

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery LTD, rwamaze kumvikana na Rayon Sports ku masezerano mashya y’imikoranire aho rwemeye kuzajya rutanga akayabo ka miliyoni 217 Frws buri mwaka zikubiyemo ibintu bitandukanye bizahabwa iyi kipe.Mu bikubiye mu masezerano mashya SKOL yemeranyije na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, harimo ko igiye kuzamura amafaranga yahaga iyi kipe  akava kuri Miliyoni 66 Frws ku mwaka, akagera kuri miliyoni 120 Frws hakiyongeraho imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo no kwamamaza kuri Bus.

Miliyoni 217 Frws SKOL izajya iha Rayon Sports, zigabanyijemo ibyiciro bitandukanye, harimo miliyoni 120, imyambaro ya miliyoni 25 Frws, ikibuga cy’imyitozo cya miliyoni 48 Frws, Amacumbi afite agaciro ka miliyoni 24 Frws.

Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports iheruka kuvuga ko nta deni Skol ifitiye iyi kipe kuko yishyuye amafaranga yose komite yacyuye igihe ya Sadate ahwanye na Miliyoni 75 yatanzwe cash na miliyoni 75 yagiye mu bikoresho ikipe yakoreshaga umunsi ku munsi nk'imyambaro n’ikibuga cy’imyitozo.

Imyaka itandatu irashize Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL  Brewery LTD rutangiye imikoranire na Rayon Sports, kuko batangiye gukorana Kuva muri Gicurasi 2014.

Rayon Sports yamamaza SKOL binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe uru ruganda rufasha iyi kipe mu bikorwa bitandukanye. 

Mu busanzwe, Rayon Sports ikoresha  asaga miliyoni 40 buri kwezi, mu guhemba abakinnyi, kubacumbikira kwitegura imikino, uduhimbazamusyi, ingendo zabo, imiti n’ibindi.

Nyuma yígihe kitari gito Komite yari iyobowe na Munyakazi itavuga rumwe na Skol, komite y'inzibacyuho yacyemuye icyo kibazo kuko yamaze kumvikana na SKOL bakaba bagiye no gusinya amasezerano mashya.

Mu Itangazo  Rayon Sports yashyize hanze yavuze ko bagiye gusinyana amasezerano mashya na SKOL ndetse hazatangazwa byinshi kuri yo mu minsi iri imbere.

Ibaruwa ya Rayon Sports yemeza ko bamaze kumvikana na SKOL bagiye gusinya amasezerano mashya

Imyaka ibaye itandatu Rayon Sports itangiye imikoranire n'uruganda rwa SKOL


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aruno reponse3 months ago
    Nukobyumva
  • NZAYISHIMA Hosea3 months ago
    Twishimiye iyo mikoranire myiza hagati ya reyo na skol. Kuko izabafasha


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND