RFL
Kigali

Mr Kagame uri kubarizwa muri Caribbean yasohoye indirimbo ya mbere kuri Album izagera muri Wasafi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 12:35
1


Umuhanzi Eric Mabano wamamaye nka Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere kuri Album izaba igizwe n’indirimbo icyenda zirimo n’izo azakorana n’abahanzi bo muri Label ya Wasafi yo muri Tanzania iri mu zikomeye.



Kuva ku wa 15 Kanama 2020, Mr Kagame ari kubarizwa mu birwa bya Caribbean biherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'ikigobe cya Mexico no mu Majyaruguru ya Amerika.

Mr Kagame yahagiye mu bikorwa by’ubushabitsi n’ibifite aho bihuriye n’umuziki we. Ni urugendo yakoranye n’umusobanuzi wa filime Rocky wamaze kugaruka mu Rwanda. Ni mu gihe Mr Kagame azagera mu Rwanda, mu ntangiriro z’icyumweru kiri imbere.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Kagame yafashe amashusho y’indirimbo “Amadeni” yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, afie iminota 03 n’amasegonda 21’

Mr Kagame agaragara mu isura nshya muri iyi ndirimbo ivuga ku musore ubwira umukobwa ko umunsi yamuhemukiye azaba amugiyemo ideni.

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, yumvikanisha ko Mr Kagame yamaze gufata undi murongo w’umuziki we, ashyira ku ruhande injyana ya Hip Hop yamumekanishije cyane.

Album ye aritegura izaba iriho indirimbo umunani ziri mu njyana ya Afrobeat. Izaba iriho eshanu ze bwite ndetse n’eshatu azakorana n’abahanzi bo muri Wasafi.

Muri izi esheshatu ze hashobora kuzabonekamo izo azakorana n’abahanzi bo mu Rwanda. ‘Amadeni’ n’iyo ndirimbo ya mbere isohotse nyuma y’uko bitangajwe ko Mr Kagame yasinye muri Label yitwa Hi5 Entertainment.

Ubuyobozi bw’iyi Label buvuga ko bwatangiye gufasha uyu muhanzi kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ndetse ko batangiye umushinga wo gukorana indirimbo n’abo muri Wasafi ugeze kuri 70%.

Buvuga ko Mr Kagame azava muri Carribean ajya muri Tanzania, aho azanogereza ibiganiro n’ubuyobozi bwa Label ya Wasafi. 

Indirimbo ‘Amadeni’ yabaye iya mbere kuri Album ya Mr Kagame, mu buryo bw’amajwi yakozwe na X on Beat n’aho amashusho yakozwe na Fazzo Big Pro.

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Hi5 yahoze ari iya Mr Kagame, dore ko iriho indirimbo hafi ya zose z’uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ibitendo’, ‘Sinjya ndipfana’ n’izindi.

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y'indirimbo "Amadeni" yabanjirije izindi azakubira kuri Album ye ya mbere

Mr Kagame yagiye muri Caribbean ari kumwe na Rocky [uri iburyo] wamaze kugaruka mu Rwanda

Mr Kagame mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Amadeni' yasohotse uyu munsi

Abakobwa bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Amadeni' iri mu njyana ya Afrobeat


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMADENI' Y'UMUHANZI MR KAGAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr kagame ll3 years ago
    ko mutatweretse amafoto ariyo se





Inyarwanda BACKGROUND