Kigali

Mu magambo yuje urukundo Tanasha na Nyina wa Diamond bifurije isabukuru nziza Naseeb Junior umuhungu wa Diamond na Tanasha

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:2/10/2020 12:25
0

Tanasha Donna na Mama Dangote umubyeyi wa Diamond Platnumz bifuruje isabukuru nziza Naseeb Junior umuhungu wa Diamond na Tanasha wujuje umwaka umwe w’amavuko.Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020 ubwo Naseeb Junior umuhungu wa Diamond na Tanasha yizihiza umwaka umwe w’amavuko avutse, mu magambo yuje urukundo rwa kibyeyi Tanasha Donna n’umubyeyi wa Diamond bifurije isabukuru nziza Naseeb Junior.

Mu butumwa burebure Tanasha yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje urukundo akunda umuhungu we wujuje umwaka umwe w’amavuko avutse. Mu magambo ye yagize ati: ”Kuri uyu munsi udasanzwe, Kuwa 2 Ukwakira 2019… Imana yampaye umugisha impa impano idasanzwe ntigeze nsaba…Nyuma y’amasaha agera kuri 20 nitegura kubyara, nyuma y’amezi hafi 11, wari umeze neza mu nda ya mama wawe, ntago washakaga kuza hanze, ariko mbere y’uko tubimenya, watubereye umugisha ubwo wazaga kuri iyi si.”

Naseeb Junior
Naseeb Junior umuhungu wa Diamond na Tanasha

Yakomeje agira ati:” Amagambo ntago yasobanura uko ntewe ishema no kuba mama wawe, uburyo nishimira kukwitaho, kandi ndizera ko uyu munsi uri bwishimire ibirori byawe by’isabukuru ubwo turi bukoranire hamwe dushimira Imana ko wajuje umwaka umwe uvutse. Uri umunyabwenge, ugira ubuntu cyane, wita ku bantu, buri gihe uhora useka kandi wishimye, wanyigishije icyo urukundo ari cyo, wanyigishije kugira imbabazi, wanyigishije kutabika inzika, wanyigishije kuba umubyeyi mwiza, wanyigishije gukora cyane, ibi byose wabinyigishije kubera ko wari hano.”

Tanasha yasoje ubutumwa bwe yifuriza ishya n’ihirwe umuhungu we ndetse yongeraho ko kuba amufite bimuha ibyishimo bidasanzwe.

Tanasha and Naseeb Junior

Tanasha n'umuhungu we

Sandah Kassim umubyeyi wa Diamond Platnumz uzwi ku kazina ka Mama Dangote nawe ibinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifuruje isabukuru nziza umwuzukuru we. Mu butumwa bwe yakoresheje amafoto atandukanye agaragaza umuhungu we, na Tanasha ubwo yari mu bitaro yitegura kubyara, yagize ati:”Isabukuru Nziza Naseeb Junior Nyogokuru wawe aragukunda cyane.”

Amakuru avuga ko mu kwezi gushize kwa Nzeri Tanasha aherutse kwimukira mu nzu nshya, ndetse aherutse gutembereza abakunzi be bimwe mu bice bigize inzu ye asigaye abamo n’umuhungu we arimo ibikoresho bihenze cyane nk’ibyo muri hoteli.

Src: TUKO  


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND