RFL
Kigali

Kadafi Pro watoje amakorali akomeye i Kigali yasohoye indirimbo nshya yise 'KAMA MTI' -VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2020 9:54
0


Ndayishimiye Kadafi Thomas (Kadafi Pro) yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Kama Mti' yasohokanye n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu mu ndirimbo ze bwite, nyuma ya 'Mu butayu' yatangiriyeho na 'Umugisha' aherutse gusohora.



Kadafi Pro ni umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, akaba ari umuhanzi ubifatanya n'umwuga amazemo imyaka 10 wo gutunganya indirimbo z'abaririmbyi. Yanyuze mu matsinda n'amakorali akomeye hano mu Rwanda yaba ayo yaririmbyemo anayabereye umutoza w'amajwi ndetse n'ayo yatunganyirije indirimbo. Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Mu Butayu' yasohokanye n'amashusho yayo.

Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye gatatu, nayo ikaba yasohokanye n'amashusho. Ni indirimbo yise 'Kama Mti' ikaba iri mu rurimi rw'Igiswahili. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kadafi Pro yavuze ko muri iyi ndirimbo ye yabwiye abantu ko muri Yesu ariho babonera amahoro n'ibyishimo. Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo akuye inganzo ku buryo abantu bakiriye indirimbo ye ya kabiri yise 'Umugisha'.

Ati "Indirimbo nasohoye iri mu rurimi rw'igiswahiri harimo inyigisho y'ijambo ry'Imana rivuga ngo kuba ndi kumwe no kubana na Yesu bitanga amahoro n'ibyishimo. Inspiration nayikuye kuri Feedback y'indirimbo nakoze ya 2 ivuga ku mugisha Imana itanga". Ati "Ni indirimbo ya gatatu nkoze ariko numva ngize igitekerezo cyo kuyikora mu rurimi rw'igiswahiri kugira ngo nabaturanyi bacu bo muri East Africa nka Tanzania, Kenya nabo bashe kumva ubutumwa".

Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya, hari indi azashyira hanze vuba, akaba ari indirimbo iri muri Zaburi ya 25:3. Yavuze ko yizera ko Imana yamuhaye iyi Zaburi kubera impamvu, ati "Kandi ndizera ko Imana yampaye iyi Zaburi ifite Impamvu".


Kadafi pro umaze imyaka 10 muri 'Production' arakataje mu gukora indirimbo ze bwite

Umwuga wo gutunganya indirimbo, awumazemo imyaka irenga 10. Niwe wakoze indirimbo ziri kuri album ya mbere ya Healing worship team n'iya kabiri harimo; Tuliza nguvu za shetani, Naachia mungu wangu na Bara iyo migisha. Hari n'abahanzi ku giti cyabo yakoreye, barimo Mandela yakoreye indirimbo yitwa Mana ndategetse, na Emmy yakoreye iyitwa Uwampaye amahoro, n'abandi benshi.

Kadafi Pro usibye gutunganya indirimbo z'amakorali n'abahanzi, yanaririmbye mu matsinda n'amakorali atandukanye harimo; Heman Worshipers International yamamaye mu ndirimbo 'Nimetosheka'. Ati "Amatsinda nanyuzemo harimo Heman Worshipers International, Chorale Ukuboko kw'iburyo ya ADEPR Gatenga, Chorale Injili ya ADEPR Matyazo-Huye, Nehiroth choir ku Gisozi,n'andi menshi nafashije kuko nari umutoza w'amajwi".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KAMA MTI' YA KADAFI PRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND