RFL
Kigali

Australia: Kagame Charles yasohoye indirimbo nshya 'Naragukunze' nyuma yo kwakirwa muri Moriah Entertainment

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2020 10:58
0


Nyuma y’indirimbo 3 amaze gushyira hanze zigafata imitima y’abazumvise umuhanzi ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia, Kagame Charles yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Naragukunze”. Ni nyuma y'uko ibikorwa bye byatangiye gukurikiranwa na Moriah Entertainment.



Moriah Entertainment ni kompanyi yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi ba Gospel batandukanye barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n’abandi. Kuri ubu iyi kompanyi yamaze guha ikaze umuhanzi mushya ari we Kagame Charles ukorera umuziki muri Australia.

Charles Kagame aganira n’itangazamakuru yavuze ko atabona amagambo akwiriye yavugamo uburyo yumvamo gukorana na Kompanyi imaze imyaka 12 ikurikirana ibikorwa bya Gospel yo mu Rwanda yagize ati: 

Mu by’ukuri sinzi uburyo nabivugamo gusa ndanezerewe cyane, kuko sintekereza ko hari icyo ndusha abandi kuba Moriah yakemera kumfasha mu bikorwa byanjye by’ubuhanzi, kandi nkurikije ibiganiro twagiranye nizeye ko ubutumwa Imana yanshyize ku mutima buzagera ku rwego rukomeye kuko abantu tugiye gukorana basanzwe babimenyereye.

Charles Kagame yishimiye cyane kwakirwa muri Moriah Entertainment

Avuga ku ndirimbo ye “Naragukunze” yavuze ko ari indirimbo ihumuriza umuntu wese ufite ibyo ari gucamo bimugoye ikaba ari indirimbo uyu muhanzi yumvikana ari mu ruhande rw’Imana iganiriza umuntu imukomeza ko ari Imana irinda isezerano ryayo idashobora kubura kurisohoza n'iyo ibihe byahita ibindi bigaha ibindi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi rwa Moriah entertainment batangaje ko bishimiye cyane gukorana n’uyu muhanzi cyane ko babanje gusuzumana ubushishozi ubushobozi bw’uyu muhanzi haba mu kuririmba no kwandika indirimbo. Musoni Benjamin ushinzwe abahanzi muri Moriah Entertainment yagize ati:

Twishimiye gukorana na Charles ni umwe mu bahanzi beza Imana ihagurukije muri iki kiragano haba mu miririmbire ye n’uburyo yandikamo, abaye umuhanzi wa mbere ugiye kongera gukorana natwe nyuma y’igihe dusa n’aho twahagaritse kwakira abahanzi. Ibi kandi biri muri gahunda tumaze igihe kitari gito dutegura, uburyo bwo gukorana n'abahanzi bakizamuka.

Mu gihe gito amaze yinjiye mu buhanzi Charles Kagame amaze gukora indirimbo enye harimo; Ahindir’ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe ndetse na Naragukunze yamaze gushyira ahabona, izi ndirimbo zose zikaba zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce hakaba hari amakuru ko hari n’izindi ndirimbo uyu muhanzi ategura gushyira hanze mu minsi ya vuba zose zikazabumbirwa hamwe ku muzingo we wa mbere uzaba ugizwe n’indirimbo 10.


Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Naragukunze'

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NARAGUKUNZE' YA CHARLES KAGAME








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND