RFL
Kigali

Cape verde vs Rwanda: Ihurizo rikomeye ku ikipe y'igihugu Amavubi isigaje iminsi 36 yo kwitegura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/10/2020 14:26
0


Harabura iminsi 36 ngo ikipe y'igihugu Amavubi ikine na Cape Verde mu irushanwa ryo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu 2021, gusa kugeza magingo aya ntiharamenyekana igihe Amavubi azahamagarirwa ndetse niba azabona umukino wa gishuti.



Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda F aho mu mikino 2 batarabasha kubona inota na rimwe, itsinda riyobowe na Cameroon. Amakipe menshi by'umwihariko muri Afurika akomeje kwitegura, ahamagara abakinnyi bo kuzifashisha mu mikino iri imbere. Ku ruhande rwa Cape Verde izahura n'Amavubi, bamaze guhamagara abakinnyi bazakoresha mu mikino ya gishuti harimo umukino bazakina na Andorra tariki 7, nyuma y'iminsi 3 gusa bakine n'ikipe y'igihugu cya Guinea.

Aya matariki Cape Verde izakiniraho imikino ya gishuti yashyizweho na FIFA kugira ngo amakipe y'ibihugu ajye yitegura arusheho kumenyerana mu gihe imikino ya shampiyona iba yahagaritswe.


Cape Verde izakina n'Amavubi imikino 2 mu gihe kitagera ku minsi 10

Amavubi nta rabona umukino wa gishuti. 

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Regis yatangaje ko ntacyo yavuga ku mukino wa gishuti kuko ntakirakorwa. Yagize ati "Gahunda yose yo gutegura ikipe y'igihugu uko iteguye, ntago ubu ngubu twahita tubivugaho kandi nyine tutarayitangaza ariko hari ibirebwa byinshi igihe imyitozo izaba yatangiriye, umukino wa gishuti waboneka ni uwuhe, wakinirwa hehe? Hanze y'igihugu imbere mu gihugu? Ni iyihe kipe twahura nayo ihuye n'ibyo turi gutegura? 

Hari ibintu byinshi bigenda birebwaho, abakinnyi bazitabira ni abahe? Umunsi uteganyijwe na FIFA uri ryari? Abakinnyi bamaze igihe badakina kandi bidatewe na Minisiteri cya FERWAFA ahubwo bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid -19 ibyiyo gahunda rero byose mureke tuzabitangaze mu gihe cya vuba ubwo umutoza azaba atangaza ikipe y'igihugu anatangaza uburyo izaba igiye gutegurwa mu gihe cya vuba."

Uwayezu Regis  kanda yatangaje ko FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bifatangije baza kwerekana gahunda y'Amavubi. Yagize ati "FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bafatanyije hari ibiri gukorwa n'ubwo kujya mu kibuga bitarakunda, bijyanye na gahunda zindi zari zitaratangazwa. Murabizi ko nta minsi ishize Minisiteri ya Siporo itangaje ko imyitozo cyangwa se ibikorwa bya Siporo bisubukuwe. Twavuga ko rero FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bifatanyije, mu minsi iri imbere hazatangazwa gahunda izaba yanogejwe y'uburyo ikipe igiye gutegurwa."

 

Amavubi aheruka mu kibuga Tariki 28 Gashyantare 2020 ubwo yakinaga na Congo

Kubera ikibazo cya Coronavirus amashampiyona menshi ku isi yarahagaritswe ndetse hamwe ntaranasubukurwa no mu Rwanda harimo. Tugendeye mu Karere u Rwanda ruherereyemo, igihugu cya Tanzania n'u Burundi shampiyona yaho yarasubukuwe bigendeye ku ngamba zafashwe, bakaba banafitanye umukino wa Gishuti uzabera muri Tanzania tariki 11 Ukwakira 2020. Uganda shampiyona yaho nti ratangira ariko ikipe y'igihugu yatangiye imyiteguro Kenya ifite umukino wa gishuti na Zambia uzaba tariki 10 Ukwakira 2020.


Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Umutoza Mashami Vincent yatangarije The New Times ko Amavubi agomba gukina umukino wa gishuti mbere yo guhura na Cape Verde. Yagize ati" Turashaka gukina umukino wa gishuti mbere yo guhura na Cape Verde, gusa igihe uzabera kiri hafi kwemezwa. Abakinnyi bamaze iminsi badakina kubera Coronavirus niyo mpamvu tugomba gushaka umukino wa gishuti mbere y'uko imikino y'amarushanwa isubukurwa. Twizeye ko tuzabona ikipe hano mu Karere k'ibiyaga bigari tuzakina nayo".

Uyu munsi mu kiganiro yagiranye ni Inyarwanda Mashami yatangaje ko ikipe y’igihugu izahamagarwa mu gihe cya vuba ariko atavuga umunsi nyiri zina akaba agitegereje guhabwa uburenganzira.


Mu mikino 6 Amavubi aheruka gukina batsinzemo umukino 1 banganya 3 batsindwa 2

Abakinnyi bakina Muri Shampiyona y'u Rwanda baheruka gukandagira mu kibuga tariki 14 Werurwe 2020 ubwo imikino yasubikwaga, bivuze ko mugihe Mashami Vincent yahamagara abakinnyi ashaka umukino wihuse hakifashishwa umubare mwinshi w'abakinnyi bakina hanze kandi nabo hari igihe amakipe yabo atabarekuza mu gihe u Rwanda rwabona umukino wa gishuti ku itariki itaragenwe na FIFA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND