RFL
Kigali

Putin yari inyuma yo kurogwa kwanjye: Bimwe mu byo Navalny yabwiye igitangazamakuru mu Budage

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:1/10/2020 10:36
0


Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Burusiya, Alexei Navalny, yabwiye ikinyamakuru (magazine) cyo mu Budage ko Perezida w’ u Burusiya, Vladimir Putin ko yari inyuma y’irogwa rye ryabaye mu kwezi kwa Kanama.



Umunyepolitiki uzwi mu Burusiya kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Alexei Navalny, uherutse kurwara ubwo yari mu ndege imuvana mu Burusiya yerekeza i Berlin muri Kanama. Yaje guherwa ubuvuzi mu bitaro bya Charite, aho yaje no guherwa ibisubizo byemeza ko yari yarozwe n’uburozi bwangiza uturemangingo tujyana Amakuru ku bwonko n’ahandi mu mubiri.

Mu kuganiro na Der Spiegel, Navalny yatangaje ko Perezida Putin yari inyuma yo kurogwa kwe, ko ndetse ntakindi afite kuri ibi kirenze ibyo. Uburayi bwasabye ko haboneka ibisobanuro kuri iki gikorwa biturutse mu Burusiya. Gusa kugera kuri ubu ntabwo iki gihugu kiremera ko cyaba cyaragize uruhare muri iki gikorwa.

N’ubwo Navalny avuga ko yiteguye gusubira mu Burusiya kandi ko azakomeza inshingano ze ntabwoba, agirwa inama y’uko bitewe n’uburozi bwakoreshejwe bizafata ukwezi kugira ngo asubirane ingufu zuzuye z’umubiri.

Navalny agaragaye mu itangazamakuru nyuma y’uko yari yanditse ku rubuga rwe ko yasubizwa imyenda yari yambaye ubwo yajyaga muri koma, ubwo yavugaga ko imyenda ye ifite ibimenyetso bikomeye. Navalny w’imyaka 44 y’amavuko yamaze iminsi irenga 30 mu bitaro yitabwaho.

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND