RFL
Kigali

Amerika: Kubera ugushyamirana kwaranze ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden bigiye gutuma amategeko y'ibiganiro mpaka ahinduka

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:1/10/2020 10:10
0


Mu kiganiro mpaka cy'abakandida mu matora ya Perezida wa Amerika cyabereye mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio hagati ya Perezida Donald Trump na Joe Biden cyaranzwe n'akajagari, guterana amagambo no gucanamo kenshi. Ibi bikaba byatumye Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka igiye guhindura amategeko abigenga.



Mu kiganiro cya mbere kimaze kuba cyaranzwe ahanini no gushwana kwa hato na hato hagati y'aba bagabo, ndetse no gushwana hagati ya Trump na Chris Wallace wari uyoboye ikiganiro wageze ubwo yihaniza Trump kwica amategeko y'ikiganiro. Muri iki kiganiro Bwana Trump yaciye mu ijambo Bwana Biden inshuro 73 mu minota 90 ikiganiro cyamaze, byavuyemo guterana amagambo, kutubahana mu mvugo no gutukana bya hato na hato.

Bwana Trump yibajije niba Bwana Biden afite ubwenge, Biden nawe yise Trump "umuntu usa nabi wo gusetsa" ndetse agera aho amubwira ati: "Wafunga umunwa, wa mugabo we?".

Nyuma y'uko hagaragaye uku kutumvikana Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka yavuze ko izahindura uko bizajya bikorwa kugira ngo ibiganiro bibiri bisigaye hagati ya Donald Trump na Joe Biden ntibizabe nk'igiheruka kuba.

 

Imwe mu ngamba nshya irimo kuzimya indangururamajwi y'umukandida ugerageje guca mu ijambo mugenzi we, nk'uko bivugwa n'ibitangazamakuru muri Amerika. Commission on Presidential Debates (CPD) yatangaje ko "hari ibyongerwa mu buryo busanzweho kugira ngo ibiganiro bisigaye bizabe bifite umurongo".CPD ivuga ko "izareba yitonze impinduka zakorwa" ikazazitangaza vuba.

Iyi komisiyo ishimira uwayoboye ikiganiro cya mbere, umunyamakuru Chris Wallace, ku "bunyamwuga n'ubuhanga" mu kugerageza ngo ikiganiro cyo ku wa kabiri kigende neza.

Ibi bikurikiye ikiganiro cyo mu ijoro ryo ku wa kabiri muri Amerika cyaranzwe no gucyocyorana, gucana mu ijambo ndetse no gutukana hagati y'aba bagabo.Ibi kikimara gutangazwa abo ku ruhande rwa Perezida Trump bo bamaze kunenga umugambi w'iyi komisiyo.

Televiziyo CBS News ivuga ko yabonye amakuru ko iriya komisiyo igiye gufata igihe cy'amasaha 48 ihindura amategeko n'amabwiriza by'ibiganiro mpaka bizakurikiraho.Kugenzura indangururamajwi z'abakandida ni kimwe mu biri ku isonga nk'uko CBS ibivuga, hagamijwe kubabuza gucana mu ijambo cyangwa guca mu ijambo uyoboye ikiganiro.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bagabo bazabwirwa iby'aya mabwiriza mashya, ariko ngo nta kuyajyaho impaka.

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND