RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu bihembo bya MNI

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2020 10:07
0


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yabaye iya mbere mu cyiciro cya Gatatu cy’ibihembo bya MNI bigamije guteza imbere ubuhanzi nka kimwe mu biranga umuco.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, nibwo hasojwe icyiciro cya Gatatu cy’irushanwa rya MNI. Ni nyuma y’amezi atatu abahanzi 22 na Chorale Christus Regnat bari bamaze bahatanye mu itora ryo kuri internet. 

Urutonde rw’abari bahataniye ibi bihembo rwari rugizwe n’abahanzi b’amazina azwi n’abakizamuka. Itora ryo kuri internet, ryatangiye ku wa 01 Nyakanga risozwa mu ijoro ry’uyu wa Gatatu. 

Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere muri ibi bihembo ibikesha indirimbo yabo bise ‘Mama Shenge’. Iyi ndirimbo bayikoranye na Andy Bumuntu ndetse na Yverry.

Ku rubuga rwa Youtube iyi ndirimbo irasatira miliyoni imwe y’abamaze kuyireba, kuva ku wa 12 Gashyantare 2020 isohotse. Iyi ndirimbo ifite iminota 05 n’amasegonda 12’ yatanzweho ibitekerezo n’abantu 1,170. 

Muri iri rushanwa, iyi korali yagize amajwi 34,720. Yahatanaga n'abarenga 54. Chorale Christus Regnat yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo begukane iki gihembo cya Miliyoni 2 Frw.

Amagambo n'umuziki by’iyi ndirimbo ‘Mama shenge’ yahimbwe na Bizimana Jeremie. Amajwi yatunganyirijwe muri Studio yitwa The Sound ya Bob Pro n'aho amashusho akorwa na Papa Emile.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise ‘Naranyuzwe’. Yagize amajwi 28,007, ahembwa ibihumbi 700 Frw.

Iyi ndirimbo ye yamuhesheje igikombe, yashyizwe ku rubuga rwa Youtube, ku wa 28 Nzeri 2018, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 45. Ni imwe mu ndirimbo zizwi za Arsene Tuyi anaririmba mu bitaramo bikomeye.

Umuhanzi Isharah Alliance yabaye uwa Gatatu abikesha indirimbo ye yise ‘Ubumuntu’. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 11 Nyakanga 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga 1000 ku rubuga rwa Youtube. Uyu muhanzi yatowe n’abantu barenga 13,507 ku rubuga rwa MNI. We azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Urugaga rw’abahanzi Rwanda Music Federation rwashimye abategura ibihembo bya MNI, bavuga ko ari igikorwa cyiza cy’indashyikirwa cyo gushyigikira. Bashimye abahanzi bose bitabiriye iri rushanwa, ndetse n’abegukanye ibihembo.

Bati “Tubijeje gukomeza ubufatanye muri ibi bikorwa n’ibindi bizakorwa hagamijwe iterambere rya Muzika Nyarwanda. Tuboneyeho gusaba abahanzi ba Muzika kwitabira no gushyigikira ibikorwa nk'ibi bibafitiye akamaro.”

Mu cyiciro cya kabiri cy’ibi bihembo, umuhanzikazi Tonzi yahize abandi yegukana umwanya wa mbere abicyesha indirimbo ye yise ‘Hejuru ya byose’.

Yakurikiwe n’umuhanzikazi Mutimawurugo Claire wabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yitwa ‘Umunyenga w’intsinzi’ yasohoye mu 2017. Naho Bryan Lead yabaye uwa Gatatu abicyesha indirimbo ‘Open My Eyes’.

Chorale Christus Regnat yaje ku isonga mu bihembo bya MNI bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatatu

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri mu bihembo bya MNI

Umuhanzi ukizamuka Isharah Alliance yabaye uwa Gatatu mu cyiciro cya Gatatu cy'ibihembo MNI

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA SHENGE' YA CHORALE CHRISTUS YAKORANYE NA ANDY BUMUNTU NDETSE NA YVERRY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND