Chrissy Teigen n'umugabo we John Legend batangarije abakunzi babo inkuru y'incamugongo y'uko babuze umwana wabo wa gatatu nyuma y'uko Chrissy ahuye n'ikibazo cyo kuva bakamwongerera amaraso inshuro 2 ariko bikanga.
Chrissy
Teigen kuwa gatatu w'iki cyumweru ibinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
yatangarije abakunzi be ko we n'umugabo we John Legend bari mu gahinda ko
kubura umwana wabo wa gatatu, nyuma y'iminsi yari ishize ajyanywe mu bitaro
kubera ikibazo cyo kuva cyane.
Iyi
nkuru y’incamugongo Chrissy w’imyaka 34 y’amavuko yayisangije abakunzi be mu
ijoro rwo ku ruyu wa Gatatu, aho yababwiye ko we n’umugabo we John Legend bari
gahinda ko kubura umwana wabo w’umuhungu bari barise “Jack”. Ibi byabaye nyuma
y’ibibazo bitandukanye yahuye nabyo ubwo yari atwite.
Chrissy Teigen na John Legend mu gahinda ko kubura umwana wabo wa gatatu
Mu
magambo ye yuzuyemo agahinda yagize ati: ”Byadutunguye kandi dufite ububabare
bwinshi mutakumva, ni ububabare tutigeze duhura nabwo mbere. Ntabwo byakunze ko
duhagarika kuva no guha umwana amatembabuzi yari akeneye, nubwo baduteye udufuka
n’udufuka tw’amaraso. Ntabwo byari bihagije”.
Ubu
butumwa yabuherekesheje amafoto atandukanye ari mu mabara y’umweru n’umukara
yafatiwe mu bitaro Chrissy yari arimo, amugaragaza arimo kurira yicaye ku gitanda.
Batangaje ko umwana wabo wari utaravuka bari baratangiye kumwita“Jack”
Yakomeje
agira ati: ”Ntabwo twahitagamo amazina twita abana bacu kugeza igihe bavutse, twabikoraga
mbere yo kuva mu bitaro. Ariko ku bw’impamvu zitandukanye, twari twaratangiye
kwita uyu mwana muto wari mu nda yange, Jack.”
“Rero
azahora ari Jack kuri twe. Jack yahatanye cyane ngo abe umwe mu bagize umuryango
wacu muto, ndetse azahora ari umwe mu bagize umuryango wacu iteka ryose. Kuri
Jack wacu- Umbabarire cyane kuba ibihe bito by’ubuzima bwawe wahuye n’ingorane
nyinshi, zatumye tutaguha ahantu wari ukeneye ngo ubeho. Tuzahora tugukunda.”
“Nshimiye
buri wese wadusengeye ndetse akadutera akanyabugabo. Mwese turumva urukundo
rwanyu nkandi turabashimira cyane. Twishimiye ubuzima dufite, kubw’abana bacu
beza Luna na Miles, ndetse n’ibintu bitandukanye bitangaje twanyuzemo.”
Chrissy mu gahinda ko kubura umwana we wa gatatu
Chrissy
n’umugabo we batangaje ko bitegura kunguka umwana wabo wa gatatu muri Kanama
uyu mwaka, muri mashusho y’indirimbo ya John Legend yise Wild. Amakuru avuga ko hatamenyekanye
igihe Chrissy yari amaze atwite.
Uyu
mugore yajyanwe mu bitaro mu bitaro bya Cedras-Sinai Medical Center mu mujyi wa
Los Angeles mu ijoro ryo ku munsi wo ku cyumweru gishize nyuma y’ikibazo yari
amaranye ukwezi kose cyo kuva bitewe n’imbaraga nke za nyababyeyi. Abakunzi b’uyu
muryango bababajwe cyane n’iyi nkuru nyuma y’uko Chrissy ayibabwiye abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO