Hirya no hino ubukungu bukomeje gukorwa mu nkokora n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Saudi Arabia, igihugu gikungahaye ku butunzi kamere na cyo nticyasigaye mu kugirwaho ingaruka ku bukungu bwacyo kubera iki cyorezo. Magingo aya, ubukungu bw’iki gihugu mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ubukungu bwagabanyutseho 7%.
Saudi Arabia ni cyo
gihugu cya mbere ku isi gicuruza umushongi utunganywamo peterori kimwe n’ibindi
biyikomokaho. Kuva muri Mata, uyu mwaka, ubu bucuruzi bwagabanyutseho 5.3%.
Impamvu nyamukuru yateye iri hubangana ni uko ku isoko mpuzamahanga abatumizaga
uyu mushongi bagabanyutse.
Mu minsi ishize iki
gihugu; kiyobowe n’igikomangoma Muhammed bin Salman cyafashe icyemezo cyo
kugabanya ibiciro by’uyu mushongi. Mangingo aya amategeko agenga icuruzwa rya
peterori n’ibiyikomokaho avuga ko ingunguru imwe y’umushongi utunganywamo
peterori n’ibiyikomokaho itagomba kurenza $40. Nyamara iki gihugu cyo cyari
cyafashe icyemezo cyo kugeza ibiciro ku $20 ngo inganda zidahagarara. Iki
cyemezo ku isoko mpuzamahanga cyafashwe nko gutangiza intambara ku biciro.
Nyuma yaho iri soko ry’ibikomoka
kuri peterori kimwe n’ibyo utunganywamo byatumye ubukungu bw’iki gihugu nab wo buhungabana
nkuko byavuzwe ruguru. Iki gihugu ingengo y’imari yacyo ya buri mwaka iba
ishingiye ku icukura n’itunganywa rya peterori doreko 80% yayo ari ho ituruka.
Uwavuga wese ku
ihubangana ry’ubukungu ni ngombwa ko akomoza no ku kigero cy’ubushomeri. Kuva aho
iki gihugu cyasingiriye ishusho nshya y’ubukungu, ni bwo cyagira ubushomeri
buri ku kigero cyo hejuru dore ko bugeze kuri 15.4%.
Abahanga n’abasesenguzi
mu by’ubukungu nka Jason Tuvey kimwe n’ikigo akorera cya Capital Economics
batangaza ko izanzamuka ry’ubukungu bw’iki gihugu bushobora kuzagorana. Impamvu
nyamukuru itera aba kuvuga ibi, ni uko iki gihugu cyafashe n’umwanzuro wo
kugabanya amadeni yakagifashije kuzanzamura ubu bukungu.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu
cyatangaje ko ubukungu bw’iki gihugu buzasubira inyuma uyu mwaka ku kigero cya
6.8% hanyuma bukazanzamuka neza mu mwaka utaho aho buzagera kuri 3.1%.
TANGA IGITECYEREZO