RFL
Kigali

Serena Williams yikuye muri French Open ku munota wa nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/09/2020 17:04
0


Serena Williams yikuye mu mikino ya French Open bari bagiye gukina icyiciro cya kane ariko imvune ntiyamukundira. Williams ufite imyaka 39 y’amavuko, byari biteganyijwe ko agomba guhura n'umunya-Bulgaria Tsvetana Pironkova umukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.



'Ndumva nkeneye ibyumweru hagati ya bine na 6 nta kintu nkora."  Serena Williams niko yatangarije abanyamakuru. Yakomeje agira ati; "Imvune y'akagombambare ni imvune utakina vuba, ni yo mpamvu ngomba kubanza nkamera neza".


Serena Williams avukana na Vanessa Williamas 

Iyi mvune y'akagombambare Williams yayigize ubwo yari mu mikino ya 1/2 cya US Open umukino yatsinzwemo na Victoria Azarenka mu ntangiriro z'uku kwezi. Serena Williams amaze gutwara ibikombe 23 by'ibikombe bine bikomeye (Grand Slam) aho yifuzaga gutwara iki gikombe cya French Open agahita anganya na Margaret Court ufite ibikombe 24 gusa akaba yarasezeye gukina uyu mukino wa Tennis.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND