Mu Rwanda, amatsinda y’abahanzi amwe n’amwe yasenyutse burundu andi akora muzika gahoro. Itsinda New Voice ryo rikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika. Nyuma yo gusohora indirimbo y’urukundo “Kugukunda” bakoranye na Peace Jolis, twaganiriye nabo batubwira byinshi n’uburyo bihuje.
New Voice ni itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Kibamba Jacques na Ragira Christian. Kugeza ubu aba basore bahagaze neza mu muziki wabo, Inyarwanda.com yaganiriye nabo, badutangariza ko bahuye mu buryo butangaje. Bashimangiye ko ibyaranze andi matsinda mu Rwanda agasenyuka, bo bitazababaho kuko ari yo gahunda biyemeje.
Izina New Voice, ni ryo biswe n’abanyamakuru ubwo babonaga izi mpano zabo, bakumva nta rindi zina babaha usibye kubita “New Voice” bisobanuye “Ijwi rishya”. Ababise iri zina barabazirikana kandi babasabira imigisha myinshi hamwe n’abandi bagize uruhare mu kubakomeza no gutera ingabo mu bitugu iri tsinda.
Nubwo
ari itsinda, ni abanditsi b’indirimbo, bakaba barandikiye abahanzi benshi indirimbo
kandi zageze kure cyane, bose ni abanditsi bakaba n’abahanzi. Umwe atanga
igitekerezo akandika n’undi agatanga icye bakandika bagahuriza hamwe ibyavuye
mu mitwe yabo.
KANDAHANO WUMVE BYINSHI MU KIGANIRO NA NEW VOICE
KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO “KUGUKUNDA” YA NEW VOICE
TANGA IGITECYEREZO