RFL
Kigali

Afurika: Amafaranga asohoka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agera kuri miriyari 90$ buri mwaka

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:29/09/2020 6:44
0


Muri raporo n’inyigo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye byerekanywe kenshi ko Umugabane w’Afurika uhomba amafaranga abarirwa mu mamiriyari y’amadorari buri mwaka, agiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni amafaranga aburira ahanini mu bijyanwa hanze y’umugabane harimo nka zahabu, diyama n’ibindi by’agaciro.



Mu nyigo yashyizwe hanze n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wambere igaragaza ko umugabane w’Afurika uhomba akayabo k’amafaranga agera kuri miriyari 89 z’amadorali y’Amerika. Aya mafaranga bigaragazwa ko agenda aburira mu buryo bw’ubujura bajijisha ko ari imisoro. Uyu muryango werekana ko amafaranga agenda muri ubwo buryo bwo kujijisha ko ari imisoro ndetse n’ubujura, aruta ingano y’ayo uyu mugabane uhabwa mu nkunga z’ibikorwa by’iterambere.

Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) muri raporo y’impapuro 248, igaragaza uko hakomeje kuboenka ubwiyongere mu gihombo umugabane uriguterwa n’isohoka ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurusha ibindi bihe.

Umunyamabanga mukuru wa UNCTAD, Mukhisa Kituyi, atangaza ko amafaranga asohoka muri Afurika mu buryo butemewe n’amategeko aba yibwe Afurika n’ abaturage, ibintu bitesha agaciro ubunyangamugayo ndetse bikanasibanganya ikizere mu bigo bya Afurika.

Hafi y’igice cy’aya mafaranga agera kuri miriyari 88.6$, bigaragazwa n’iyi raporo ko aburira mu bicuruzwa nka zahabu, diyama, ndetse n’ibindi. Mu rugero, zahabu ifite ikigero cya 77% nk’igicuruzwa kijyanwa hanze ariko ibizikomokamo byose ntibigaragazwe. Mu mwaka wa 2015 honyine habuze miriyari 40 z’amadorali y’Amerika.

Raporo ya Kmisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva mu mwaka wa 1970 kugera mu 2008, umugabane w’Afurika wahombye amafaranga agiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari hagati ya miriyari 854$ na tiriyoni 1.8$.

Ni muri iyi raporo kandi berekana ibice by’ibanze byagaragayemo ibyo bikorwa bihombya Afurika hagati y’umwaka wa 2008 na 2009. Ku isoga haza amavuta (ibikomoka kuri peterori), amabuye y’agaciro, ibyuma, ndetse n’ibindi.

Mu nyandiko ya Brookings yo muri Werurwe uyu mwaka, yerekana ko mu myaka 38—kuva mu mwaka wa 1980 kugera mu 2018—igice cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye agera kuri tiriyoni 2$, ariko imwe muri zo ikabura. Ni mugihe ku ruhande rwabohereza ibicuruzwa hanze y’umugabane muri iyi myaka 38 banyujije tiriyoni 1.3$ mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Muri iyi nyandiko ya Brookings, byerekanwa ko ibihugu byamaze gutera imbere ari nabyo bigera imibare migari mu guhombya amafaranga Afurika anyujijwe mu nzira zinyuranye n’amategeko. Ibihugu biza ku isonga harimo nka; Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia na Nigeria. Ibi bikaba ari ibihugu binihariye 50% y’amafaranga Afurika ihomba bitewe n’isohorwa ryayo rinyuranyije n’amategeko.

Src: Brookings, UN, Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND