RFL
Kigali

Umunsi intege z'ubusaza zasuye Luis Suarez azitwa umunyabigwi w’iyihe kipe?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/09/2020 19:00
0


Umunsi Luis Suarez azagira intege z'ubusaza nk'iza Sekarama, akajya agenda ayintamire, intaho ye ikaba ngufi, akajya atuma umuntu aho yigereraga, atagitarama ku manywa cya nijoro, ijambo yari afite ryaratawe, azitwa umunyabigwi w'iyihe kipe?



Rutahizamu w'ikipe y'Atletco Madrid Luis Suazer amaze gukinira amakipe agera kuri atandatu ndetse n'ikipe y'igihugu cye cy'amavuko cy'Irigwe. Amakipe yose, twavuga ko Suarez yayagiriyemo ibihe byiza kugera kuri Atletico Madrid amaze gukinira umukino umwe, akayitsindira ibitego bibiri.

Akenshi bitewe no kwishakisha mu buzima, bigutera gukora cyane kugira ngo uzagere aho wifuza kandi uharambe ku buryo n'abahaza bazajya bagufata ho ikitegererezo ku byo wahakoze.

Reka twisanishe n'umupira w'amaguru. Steven Gerrard kuri ubu ni umutoza wa Rangers ariko wabaye ikirangirire mu ikipe ya Liverpool kuva mu 1989 kugeza mu 2015 yarwaniye ikipe arayitangira ariko intege nke zimusanze, Liverpool iramusezera ashimirwa ibyo yakoze bituma kuri ubu afatwa nk'umunyabigwi w'ikipe. Ese Luis Suarez nasaza azitwa umunyabigwi wa he?.

Nshimiyimana Canisius yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Mukura Victory sport aba myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi gusa imbaraga zimwanzuranyije, aba umunyabigwi wa Mukura ikipe ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda. Ese Luis Suarez imbaraga niziba nke azaba umunyabwi wa he?.


Suarez yakiniye Ajax kuva 2007 kugeza 2011

Ku myaka 33 y’amavuko, Luis Suarez yatangiye kubaka izina ubwo yakiniraga ikipe ya Ajax kuva mu 2007 kugeza mu 2011, Suarez yatangiye kumenyeka kandi ubwo yagiraga amateka mabi ku mugabane w'Afurika abuza igihugu cya Ghana kugera mu mikino ya 1/2 cy'igikombe cy'isi 2010 abenshi muribuka umupira waganaga mu izamu akawukuzamo akaboko. Ajax yayikiniye imikino 110 ayitsindira ibitego 81.

Bidatinze, ikipe ya Liverpool yaje kumubenguka ayerekezamo mu 2011 kugeza mu 2014. Suarez yakiniye ikipe ya Liverpool imikino 110 abatsindira ibitego 69 bivuze ko yakinnye imikino ingana n'iyo yakiniye Ajax kandi yitwaraga neza ugendeye ku mibare. Mu 2014 yabaye umukinnyi w'umwaka mu Bwongereza, ndetse aba n'umukinnyi watsinze ibitego byinshi 31. Yanasangiye kandi igihembo na Cristiano Ronaldo, cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi i Burayi.

Muri uwo mwaka Suarez yakoze ibyiza byinshi gusa biza kwangizwa no gukubita uwari Kapiteni w'ikipe ya Chelsea Branislav Ivanovic byatumye ahanwa imikino igera ku icumi, ubuzima bwa Suarez muri Liverpool burangira uko kandi ahava atari uwo kwibukwa.

Urutahizamu wese ariharira uzakubwira ko atiharira azaba akubeshya - Luis Suarez 

Bidatinze ikipe ya FC Barcelona yaguze Luis Suarez asanga Lionel Messi ndetse na Neymar Junior bafatanyije neza batwara igikombe cya Shampiyona y'Espagne, Copa del Rey ndetse na Champions league.

Umwaka ukurikiyeho, Suarez yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y'Espagne ndetse aba uwa kabiri i Burayi mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, aba n'umukinnyi wa mbere ukoze ako gahigo kuva mu 2009 havuyemo Messi na Ronaldo.


2010 ubwo Suarez yafataga umupira n'intoki Irigwe ihura na Ghana

Suarez yakomeje kuba ikitegererezo muri Barcelona ndetse akomeza no gukaza urwego rwe rw'imikinire byatumye mu myaka 6 yari ahamaze yabakiniye imikino 292 atsinda ibitego 193  aba umukinnyi wa gatatu watsindiye Barcelona ibitego byinshi mu mateka yayo.

Tariki 24 Nzeri 2020  ni bwo Luis Suarez yashyize akadomo ku buzima bwe muri Barcelona. Mu kibuga, ku ruhande rwe umusaruro wari mwiza ubuzima bugenda ariko amaherezo ndetse no kuzana umutoza mushya Ronald Koeman byatumye inkundura yo guhindura ikipe, kurekuza abakinnyi batandukanye ndetse no kuzana imikinire mishya bituma Suarez aba mu bakinnyi basezerewe rugikubita.

Suarez yasezeye ababaye ndetse ari kurira ku bwe yumvaga atari cyo gihe kiza cyo kuva mu ikipe yakundaga. Suarez yatekerezaga ko ibihe amaze muri Barcelona yagombaga kuzagenda agikenewe yibukwa ku byiza yakoze kandi agahitamo aho yerekeza dore ko n'imyaka yari imaze kwigira imbere. Suarez yumvaga ko azasezerwa nka Zavi, Iniesta ndetse n'abandi.


Suarez si we mukinnyi utunguwe no kuba arekurwa na Barcelona kuriya kuko Samuel Eto, Zlatan Ibrahimovic nabo bavuye muri iyi kipe batishimiye imyanzuro.

Ku myaka 33 Suarez afite ikizere cyo kuzitwara neza ndetse akubaka irindi zina muri Atletico Madrid , gusa imyaka ngo igira nabi ari nayo mpamvu twatangiye twibaza ikibazo cy'ahantu Suarez azafatwa nk'umunyabigwi niba yaravuye muri Ajax, ku buryo butunguranye akajya muri Liverpool akahakorera amateka.

Icyakora yaje gusenywa ku munota wa nyuma, akerekeza Muri Barcelona uboka byari byiza ko nibura yakitwa umunyabigwi tugendeye ku mateka yahakoze ariko naho ahava batamwemera, na we agenda akubita agatoki ku kandi. Amahirwe asigaye muri Atletico Madrid, agahindura ibitaragenze neza niba ikipe nayo izamubera imfura, ibi bibaye nta kabuza yazitwa umunyabigwi wa Atletico Madrid.


Luis Suarez ubu ni umukinnyi wa Atletco Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND