Umunsi Luis Suarez azagira intege z'ubusaza nk'iza Sekarama, akajya agenda ayintamire, intaho ye ikaba ngufi, akajya atuma umuntu aho yigereraga, atagitarama ku manywa cya nijoro, ijambo yari afite ryaratawe, azitwa umunyabigwi w'iyihe kipe?
Rutahizamu
w'ikipe y'Atletco Madrid Luis Suazer amaze gukinira amakipe agera kuri atandatu
ndetse n'ikipe y'igihugu cye cy'amavuko cy'Irigwe. Amakipe yose, twavuga ko
Suarez yayagiriyemo ibihe byiza kugera kuri Atletico Madrid amaze gukinira
umukino umwe, akayitsindira ibitego bibiri.
Akenshi
bitewe no kwishakisha mu buzima, bigutera gukora cyane kugira ngo uzagere aho
wifuza kandi uharambe ku buryo n'abahaza bazajya bagufata ho ikitegererezo ku byo
wahakoze.
Reka twisanishe n'umupira w'amaguru. Steven Gerrard kuri ubu ni umutoza wa Rangers ariko wabaye ikirangirire mu ikipe ya Liverpool kuva mu 1989 kugeza mu 2015 yarwaniye ikipe arayitangira ariko intege nke zimusanze, Liverpool iramusezera ashimirwa ibyo yakoze bituma kuri ubu afatwa nk'umunyabigwi w'ikipe. Ese Luis Suarez nasaza azitwa umunyabigwi wa he?.
Nshimiyimana
Canisius yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Mukura Victory sport aba myugariro
w'ikipe y'igihugu Amavubi gusa imbaraga zimwanzuranyije, aba umunyabigwi wa
Mukura ikipe ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda. Ese Luis Suarez imbaraga niziba
nke azaba umunyabwi wa he?.
Suarez yakiniye Ajax kuva 2007 kugeza 2011
Ku
myaka 33 y’amavuko, Luis Suarez yatangiye kubaka izina ubwo yakiniraga ikipe ya
Ajax kuva mu 2007 kugeza mu 2011, Suarez yatangiye kumenyeka kandi ubwo yagiraga
amateka mabi ku mugabane w'Afurika abuza igihugu cya Ghana kugera mu mikino ya
1/2 cy'igikombe cy'isi 2010 abenshi muribuka umupira waganaga mu izamu
akawukuzamo akaboko. Ajax yayikiniye imikino 110 ayitsindira ibitego 81.
Muri uwo mwaka Suarez yakoze ibyiza byinshi gusa biza kwangizwa no gukubita uwari Kapiteni w'ikipe ya Chelsea Branislav Ivanovic byatumye ahanwa imikino igera ku icumi, ubuzima bwa Suarez muri Liverpool burangira uko kandi ahava atari uwo kwibukwa.
Urutahizamu wese ariharira uzakubwira ko atiharira azaba akubeshya - Luis Suarez
Bidatinze
ikipe ya FC Barcelona yaguze Luis Suarez asanga Lionel Messi ndetse na Neymar
Junior bafatanyije neza batwara igikombe cya Shampiyona y'Espagne, Copa del Rey
ndetse na Champions league.
Umwaka
ukurikiyeho, Suarez yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona
y'Espagne ndetse aba uwa kabiri i Burayi mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi,
aba n'umukinnyi wa mbere ukoze ako gahigo kuva mu 2009 havuyemo Messi na Ronaldo.
Tariki 24 Nzeri 2020 ni bwo Luis Suarez yashyize akadomo ku buzima bwe muri Barcelona. Mu kibuga, ku ruhande rwe umusaruro wari mwiza ubuzima bugenda ariko amaherezo ndetse no kuzana umutoza mushya Ronald Koeman byatumye inkundura yo guhindura ikipe, kurekuza abakinnyi batandukanye ndetse no kuzana imikinire mishya bituma Suarez aba mu bakinnyi basezerewe rugikubita.
Suarez
yasezeye ababaye ndetse ari kurira ku bwe yumvaga atari cyo gihe kiza cyo kuva mu
ikipe yakundaga. Suarez yatekerezaga ko ibihe amaze muri Barcelona yagombaga
kuzagenda agikenewe yibukwa ku byiza yakoze kandi agahitamo aho yerekeza dore ko
n'imyaka yari imaze kwigira imbere. Suarez yumvaga ko azasezerwa nka Zavi,
Iniesta ndetse n'abandi.
Suarez
si we mukinnyi utunguwe no kuba arekurwa na Barcelona kuriya kuko Samuel Eto,
Zlatan Ibrahimovic nabo bavuye muri iyi kipe batishimiye imyanzuro.
Ku myaka 33 Suarez afite ikizere cyo kuzitwara neza ndetse akubaka irindi zina muri Atletico Madrid , gusa imyaka ngo igira nabi ari nayo mpamvu twatangiye twibaza ikibazo cy'ahantu Suarez azafatwa nk'umunyabigwi niba yaravuye muri Ajax, ku buryo butunguranye akajya muri Liverpool akahakorera amateka.
Icyakora yaje
gusenywa ku munota wa nyuma, akerekeza Muri Barcelona uboka byari byiza ko
nibura yakitwa umunyabigwi tugendeye ku mateka yahakoze ariko naho ahava
batamwemera, na we agenda akubita agatoki ku kandi. Amahirwe asigaye muri
Atletico Madrid, agahindura ibitaragenze neza niba ikipe nayo izamubera imfura, ibi bibaye nta kabuza yazitwa umunyabigwi wa Atletico Madrid.
Luis Suarez ubu ni umukinnyi wa Atletco Madrid
TANGA IGITECYEREZO