RFL
Kigali

Sat-B yemeje gusohora indirimbo ye na Meddy yari imaze hafi imyaka ibiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2020 10:44
0


Umuhanzi w’Umurundi uri mu bakomeye Sat-B yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yitwa “Beautiful” yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi kandi nka Meddy, yari imaze igihe itegerejwe.



Sat-B uherutse gusohora indirimbo “Gacugere” yabwiye INYARWANDA, ko hashize hafi imyaka ibiri afashe amajwi (Audio) y’indirimbo yitwa "Beautiful" yakoranye na Meddy, igihe bombi bari mu gihugu cya Tanzania.

Sat-B yahuye na Meddy nyuma y’uko yari yagiye gukorera indirimbo ze muri Wasafi Records y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Iyi ndirimbo yabo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera z’umwaka ushize 2018, ariko hazamo imbogamizi. Umushinga w’iyi ndirimbo wagizwemo uruhare rukomeye na Dj Paulin ari nawe wahuje Sat-B na Meddy.

Sat-B avuga ko we na Meddy bateganyaga gusohora iyi ndirimbo iherekejwe n’amashusho yayo, ariko ko batabikoze bitewe n’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu bihugu bitandukanye.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga gufatirwa i Burundi, ndetse aba bahanzi bombi bagahurira mu gitaramo. Meddy ntiyigeze ajya muri iki gihugu ku bw’impungege z’umutekano we.

Sat B ati “Twagombaga kuyisohora ifite video, ariko Coronavirus yatumye ubu tugiye kuyisohora ari ‘Video Lyrics’.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Nyampinga’ yavuze ko iyi ndirimbo ‘Beautiful’ isohoka mu ntangiriro z’Ukwakira 2020, ndetse ko ivuga ku rukundo.

Sat-B yavuze ko iyi ndirimbo itakorewe muri Wasafi nk'uko benshi babicyekaga, ahubwo ko yakozwe na Producer witwa Yogo Beat uri mu bakomeye muri Tanzania.

Anavuga ko agiye kuyisohora iyi ndirimb, kubera ko abantu benshi bo mu Burundi bakomeje kuyimusaba. Ati “Urabona ibintu birahinduka, natwe ubwacu turi guhinduka uko tugaragara. Kandi abo mu Burundi, bakomeje kuyinsaba, rero nafashe umwanzuro wo kuyisohora.”

Sat B avuga ko muri iyi uyu mwaka nta Album ateganya gusohora, ariko ko mu 2021 azakora kuri Album ye ya Gatatu azashyira ku isoko.

Uyu muhanzi aherutse kwiyunga n’umuraperi w’umuraperi w’umunyarwanda Chris Eazy wamushinjaga kwigana indirimbo ye yitwa ‘Izina’.

Bombi bahuje imbaraga bakora “Izina Remix” yanaririmbyemo abahanzi bo mu Burundi barimo Bain Turo, Fablove na AoBeats wo mu Rwanda.

Dj Paulin uri hagati ni we wahuje Sat-B n'umuhanzi Meddy bakorana indirimbo

Umuhanzi w'Umurundi Sat-B yatangaje ko mu Ukwakira 2020 asohora indirimbo yakoranye na Meddy yari imaze hafi imyaka ibiri

SAT-B YIYUNZE N'UMUHANZI WO MU RWANDA CHRIS EAZY WAMUSHINJAGA KUMUTWARA INDIRIMBO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND