RFL
Kigali

MINEDUC yatangaje ko mu Ugushyingo abanyeshuri bose bazaba basubiye ku ishuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/09/2020 21:03
1


Mu byemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, abantu bari bategerezanyije amatsiko menshi yo kumenya igihe amashuri azafungirirwa. Kuri ubu Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri yose azafungura mu Ugushyingo.



Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Minisiteri y'Uburezi yavuze ko amashuri makuru na za kaminuza ashobora gufungura mu Ukwakira hagati, naho ibindi byiciro byose bikazasubira ku ishuri mu Ugushyingo uyu mwaka. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA.

Mu magambo ye bwite Minisitiri w'Uburezi Dr.Uwamariya Valentine yagize ati “Guhera muri uku kwezi kwa 10 amashuri ashobora gutangira gufungura, ariko nk'uko mwabibonye ni mu byiciro, nk'uko mubizi amashuri ari mu byiciro amashuri y'incuke, abanza ayisumuye ndetse n'amashuri makuru na kaminuza, turahera ku mashuri makuru na za kaminuza. 

Ariko hakaba hari n'amashuri agendera kuri gahunda itari iya leta, ayo mashuri amenshi yagaragaje ko mu bihugu akomokamo amashuri yatangiye ayo mashuri namara kuzuza ibyo tuyasaba azatangira kwigisha, hanyuma ayandi akurikiraho akazagenda afungurwa buhoro buhoro, ariko icyifuzo ni uko mu kwezi kwa 11 hagati amashuri yaba yafunguye mu byiciro byose.”

Gusa Dr. Valentine Uwamariya yongeyeho ko abiga mu mashuri makuru na za kaminuza bakwiye kuzitwara neza bakaba intangarugero mu gihe bazaba batangiye kuko biri mu bizagenderwaho kugira ngo n'abandi bahabwe uburenganzira bwo kongera gusubira ku ishuri.

Ati “Za kaminuza kubera ko arizo tuzaheraho, ndagira ngo mbahe ubutumwa bwihariye tubafata nk'abantu bakuru n'ubundi bubahiriza amabwiriza uko bazitwara bizaha amarembo ababakurikiye, kuko nibigenda nabi bishobora gutuma hari ibindi byemezo bifatwa kandi bitari ngombwa bitware neza bategure inzira kandi bitubere isomo ry'uko twakwitwara uko tugenda dufungura buhora buhoro.”

Iyi nkuru nziza ije nyuma y’amezi atandatu abanyeshuri bari mu rugo kubera icyorezo cya coronavirus, ariko bakaba barashyiriweho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga nubwo ubu buryo butagera kuri bose.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko amashuri azatangira ariko hubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya covid-19. Kwambara agapfukamunwa ku munyeshuri wese ni ngombwa, gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu ishuri ndetse no kubahiriza intera hagati y'umunyeshuri n'undi bigomba kubahirizwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukàma Julius3 years ago
    Abanyeshuri barangije 2019 senior six nabo bazajya kwiga be cyangwa nago bazajyayo





Inyarwanda BACKGROUND