RFL
Kigali

Umuraperi MD na Babou Melo bakoze indirimbo 'Urugendo' ikebura abateye Imana umugongo kubera Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2020 11:25
0


Umuraperi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mugema Dieudonne (MD) yahuje imbaraga n'umuhanzi w'umunyempano Babou Melo bakorana indirimbo bise 'Urugendo' irimo ubutumwa bukebura abateye Imana umugongo kubera ibihe bigoye Isi irimo by'icyorezo cya Coronavirus.



Mu kiganiro na INYARWANDA ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yabo nshya, MD yagize ati "Bitewe n'ibihe turimo isi yacu iragenda ihinduka, ibyorezo, intambara bigatuma bamwe biheba. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu kwihanganira ibihe turimo tugakomera dushikamye kugira ngo nidusoza uru rugendo tuzagororerwe kubera ko twabikoreye".

Ati "Gusa haracyari amahirwe ku bacitse intege, bakumva ko byarangiye. Ubutumwa nasorezaho ni muri "matayo 7:13-14". Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimo nagikuye ku buzima nabonye ku nshuti zanjye mbona bagenda barambirwa bakava mu byizerwa no mu murongo w'Imana, cyane cyane muri iki gihe insengero zifunze. Ugasanga benshi ntibagisenga bahugiye mu bindi bitari iby'Imana".

MD avuga ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa abasubiye inyuma ko urugendo rujya mu Ijuru rukomeje. Yavuze ko nawe abizi ko bigoye cyane, akaba ari yo mpamvu atabaza Imana ngo ibashyigikire. Ati "Rero iyi ndirimbo ni nko kubibutsa ko turi mu rugendo rujya mu ijuru n'ubwo bigoye dukeneye Imana iduhe imbaraga kugira ngo nitugera mu bigeragezo tubicemo twemye".


REBA HANO INDIRIMBO 'URUGENDO' YA MD FT BABOU MELO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND