RFL
Kigali

Menya ibimenyetso bigaragaza ko urara uhekenya amenyo n’ibyo wakora

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/09/2020 8:45
0


Ese urara uhekenya amenyo mu ijoro? Uzabyumva nubyuka ukumva uko umubiri wawe umeze, usa n'uwakoze akazi utashobora kuyobora ngo uhagarike. Iyo uryamye umubiri wawe uba uhuze ukora uturemangingo dutuma wishima ukagira n’ubuzima bwiza, gusa burya uba ukora n’ibindi bintu byizana bishobora guteza ibibazo bikomeye harimo no guhekenya amenyo.



Guhekenya amaneyo ni igikorwa kiba mu ijoro gikozwe na nyiri ubwite ubwe kandi kikaba mu ijoro nta ruhare na ruto yakigizemo kuko kiba mu buryo nawe atasobanura. Ese wari uzi ko iki gikorwa cyo guhekenya amenyo gishobora no ku kubaho ku manywa habona, nubwo gikunze kuba mu ijoro? Gusa umubare muke w’abahekenya amenyo babikora mu masaha yo kumanywa. Guhekenya amenyo bitera ibibazo abantu batajya bitaho kuko biba mu ijoro dore biba kuri 70% by’abantu batuye isi. 

KUKI ABANTU BAHEKENYA AMENYO ?

Impamvu abantu bahekenya amenyo ntabwo isobanutse neza. Dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya 'American Dental Association', kigaragaza ko abantu bafite ikibazo cy’ubusembwa bw’amenyo aribo akenshi bakunze kuyahekenya mu ijoro. Gusa iki kigo cyagaragaje ko nanone umunaniro no kuba umuntu yiriwe ahuze yihugiyeho na byo bitera guhekenya amenyo mu gihe agohetse. Abantu bafite amenyo atuzuye nabo bashobora guhura n’ikibazo cyo kuyahekenya mu ijoro.

IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UHEKENYA AMENYO MU IJORO

·         Usakuriza umuntu muryamye hamwe

Mu gitondo nubyuka uzakira raporo yakozwe n’uwo muryama hamwe akubwira uburyo waraye umubangamira uhekenya amenyo. Guhekenya amenyo bitera urusaku cyane ku buryo bubangamye cyane cyane iyo ubikora mu kanwa hose. Niba umaze kubibona rero jya kwa muganga bagufashe.

·         Ubyuka umutwe ukurya

Kuribwa umutwe no kuribwa amenyo byose biragendana. Ushobora gutekereza ngo warwaye ibikanu nyamara ntanaho bihuriye, ahubwo biterwa n’icyo kibazo cyo guhekenya amenyo. Ushobora kumenya ko ufite iki kibazo cyo guhekenya amenyo mu gihe ufunguye umunwa ukongera ukawufunga ushobora kuzumva utuntu tumeze nk’urusaku.

·         Uribwa amenyo

Birumvikana nk’umuntu wakoresheje amenyo cyane mu ijoro, rimwe na rimwe uzumva akurya cyane. Ese ujya wumva ukuntu bimera nk’iyo uhekenye ikintu gikonje cyangwa gishyushye cyane ? Ni nako bigenda rero ku muntu uhekenya amenyo rimwe na rimwe arakurya cyane.

·         Uribwa mu maso

Nk’umuntu uvuye muri siporo ngorora mubiri ikorerwa mu nzu za bugenewe (Gym), uburyo yumva isura imeze isa n'iyakomeye hasa nahamurya ,… ibi nibyo biba ku muntu uhekenya amenyo rimwe na rimwe aba ameze nk’umuntu wiriwe mu myitozo kuko yumva mu maso hamurya. Aba akoresha imitsi akazi itagenewe gukora.

Ni byiza kureba muganga mu gihe umaze kumenya ko uhekenya amenyo cyangwa ukirinda ibintu bigutera umunaniro ukomeye kandi wajya kuryama ukabanza kureba ko nta kintu kikubangamiye mbese ukaryama wumva utuje, ibyo nubikora ntakabuza uzaca ukubiri n’iki kibazo cyugarije benshi.

Inkomoko: Powerofpositivity






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND