RFL
Kigali

TMC wizihiza isabukuru y’amavuko yatangiye kwigira ‘Masters’ ya kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2020 7:54
0


Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi kandi TMC, wizihiza isabukuru y’amavuko, yatangaje ko yatangiye kwigira ‘Masters’ ya kabiri mu bijyanye na Data Science.



Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, umuhanzi Tmc wahoze mu itsinda rya Dream Boys, yizihije isabukuru y’amavuko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye kumara amezi atandatu. 

TMC yabwiye INYARWANDA ko ashima Imana ikimutije ubuzima, akanishimira ko mu gihe gito amaze muri Amerika, yabonye inshuti nyinshi ‘zikomeje gutuma ubuzima bugira igisobanuro.

Uyu muhanzi yavuze ko ageze muri Amerika atahise akomeza kwiga ‘PHD’ nk’uko yabivugaga, ahubwo ngo yahisemo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na Data Science.

TMC avuga ko ibijyanye na Data Science ari kwiga muri iki gihe bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo, by’umwihariko muri Amerika. Uyu muhanzi yiga muri Kaminuza ya Eastern University iherereye Pennyslyvania iherereye muri Amerika.

Ibijyanye na Data Science yigamo byiganjemo ibizwi nka ‘Programming’ na ‘Statistics’. Ababyiga bakoresha indimi cyane cyane ibyitwa ‘Python’ zitandukanye za computer mu gukora isesengura makuru (Data).

Bakoresha ibyitwa ‘Algorithms’ nk’uburyo bufasha bwo kuvana amakuru 'data’ yakoreshwa bitewe n’igice umuntu arimo.

Tariki 8 Ugushyingo 2019 ni bwo TMC yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yize ibijyanye na Business Administration.

Uyu muhanzi uri muri bacye babashize kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yize mu ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

Tariki 23 Nzeri 2019 ni bwo TMC yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.

Umuhanzi TMC yatangiye kwigira 'masters' ya kabiri muri Kaminuza iherereye Pennyslvania
Ku wa 08 Ugushyingo 2019, ni bwo TMC yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Business Administration





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND